Mu gihe u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abakunzi b’Ikipe ya Liverpool FC bo mu Rwanda, basuye u Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, banagabira Inka Eshanu (5), abarokotse Jenoside batishoboye bo muri aka Karere.
Iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024, mu gihe bizihizaga Isabukuru y’Imyaka 9 batangiye gufana bishyize hamwe.
Benshi iyo bizihiza Isabukuru babikora mu buryo bw’Ibirori no kwishimisha, ariko kuri aba Bafana ntabwo ariko ibintu bimeze.
Bizihije iyi Myaka berekeza mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, kuremera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.
Urugendo rugana mu Karere ka Nyamagabe, rwahagurukiye mu Mujyi wa Kigali, rugizwe n’abantu basaga 120 bahagaririye abandi bafana basaga 1500 babarirwa muri iri Tsinda.
Aba baje kwiyongeraho abakunzi b’iyi Kipe bo mu Turere twa Huye, Karongi, Rwamagana, Nyamagabe, Muhanga na Rusizi.
Nyuma y’Urugendo rw’Amasaha hafi Ane mu Modoka, bageze i Nyamagabe, batangira Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahagurukiye mu Mujyi wa Nyamagabe rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi.
Ku ntera isaga Kilometero 2, mu Nzira, basobanuriwe itotezwa n’Inzira y’Umusaraba yaranze Abatutsi bo muri iki gice cyahoze ari Ubufundu n’Ubunyambiriri, kuko batangiye kwicwa kuva mu 1963 kugeza mu 1994 ubwo barimburwaga.
Nyuma yo kugera ku Rwibutso rwa Murambi, Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (Minubumwe), Muberuka León Pierre, yakiriye iri Tsinda, arisobanurira Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko muri aka Gace, mbere yo gusura Urwibutso.
Muberuka yagarutse ku bugome ndengakamere bwakozwe n’abicanyi bambura ubuzima inzirakarengane z’Abatutsi basaga Ibihumbi 40 (40,000) biciwe i Murambi.
Yakomeje kuri amwe mu mazina ya baruharwa batikije Abatutsi mu gihe cya Jenoside, barimo Bukibaruta Laurent wa Purefe w’icyahoze ari Purefegitura ya Gikongoro, Colonel Simba Aloys wavukaga muri aka gace n’abandi..
Bamaze gusobanurirwa Amateka, beretswe ibice bitandukanye bigize uru Rwibutso, rufite umwihariko wo kuba arirwo rufite Imibiri yumishijwe mu rwego rwo kwereka Isi ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.
Gusura Urwibutso rwa Murambi ruri no mu Murage w’Isi w’Ishami rya ONU ryita ku Burere, Ubuhanga n’Umuco (UNESCO), byasojwe no kunamira Abatutsi basaga Ibihumbi 50 (50,000) baharuhukiye, igikorwa cyakozwe bashyira Indabo ku Mva ziruhukiyemo iyi Mibiri.
Ibikorwa by’aba Bafana b’Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, byakomereje ku Biro by’Umurenge wa Gisaka, mu gikorwa cyo kugabira Inka, Imiryango Itanu (5) itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyo kugabira Inka aba baturage, kitabiriwe na Visi Meya w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho myiza, Madamu Uwamariya Agnes, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick, Umuyobozi w’Abafana ba Liverpool mu Rwanda, Ku Mugabane w’Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, Africa Innocent n’abafana muri rusange.
Abagabiwe barimo; Tuyishime Charlotte, Dusingizimana Jean Damascène, Mukankusi Bernadette, Mupfasoni na Kanyambo.
Izi Nka bagabiwe, imwe ifite agaciro k’Amafaranga Ibihumbo 500 (500,000) y’u Rwanda, by’umwihariko zikaba zanafatiwe n’ubwishingizi mu gihe cy’Amezi 12.
Nyuma yo kugabirwa, Mukankusi Bernadette utuye mu Kagali ka Ngiryi mu Mudugudu wa Munyege mu Murenge wa Gasaka, mu byishimo byamusabye Umutima, agaruka ku Nka yagize ati:“Ndabasabira Umugisha ku Mana, Ikipe yanyu izahore itsinda, kandi Imana yagure ibitekerezo byanyu muzakomeze gutekereza ku bantu nkatwe”.
Yunzemo ati:“Ntabwo imibereho yari inyoroheye, kuko Jenoside yatumye nzimya Igicaniro, ariko ubu munsubije Ubuzima, nzajya mpinga neze kuko nzaba nafumbiye, mbone Amata mbese nikenure”.
Yasoje agira ati:“Icyo nabizeza n’uko iyi Nka mungabiye itazaba iyange gusa, ahubwo nzaharanira ko nzitura, ngabira n’abandi batishoboye”.
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Umuryango ushinzwe guharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick, agaruka kuri ki gikorwa yagize ati:“Ibikorwa nk’ibi bivuze byinshi kuri twe abarokotse. Imyaka 30 irashize Igihugu kibohowe n’izahoze ari Ingabo za RPA/FPR-Inkotanyi. Kubona Urubyiruko nkamwe rwaje kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko rubagabira Inka, n’igikorwa kigaragaza ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame”.
Sindikubwabo yasoje agira ati:“Ndasaba aba Bafana kuba Ijwi ry’Abarokotse, baharanira kunyomoza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yakozwe Isi yose irebera, ihagarikwa n’abana b’u Rwanda”.
Mu izina ry’umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza, Madamu Uwamariya Agnes, yagize ati:“Turashimira aba Bafana ku bw’Ibikorwa byiza bakoreye muri aka Karere kacu, bagabira Inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye”.
Yunzemo ati:“Ibi bikorwa byerekana ko gufana bitarangirira mu kwishima gusa, ahubwo ko byanarenga imbibi bikanaganisha ku gushyigikira iterambere ry’Igihugu no kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Mu izina ry’Abafana ba Liverpool mu Rwanda, Bwana Africa Innocent, yitsa kuri iki gikorwa yagize ati:“Mbanje gushimira abaje kwifatanya natwe”.
“Uyu Munsi turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duharanira ko itazongera kubaho ukundi mu gihugu cyacu.
“Jenoside itangirira mu bitekerezo, igategurwa, igahemberwa ndetse ikanashyigikirwa n’ubuyobozi nk’uko byagenze mu Rwanda.
“Ni ku nshuro ya Cyenda (9), Abafana b’Ikipe ya Liverpool mu Rwanda dukora ki gikorwa. N’Igikorwa kizwi n’ubuyobozi bw’Ikipe ya Liverpool FC mu Bwongereza, by’umwihariko uyu Munsi bazi ko turi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse badushyigikiye.
“Nk’abakunzi ba Siporo by’umwihariko duhujwe no gufana Ikipe ya Liverpool, nk’Urubyiruko duhujwe no gukunda iyi Kipe haba imbere mu gihugu no hanze, twiyemeje gufatanya na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside tuyirandurana n’Imizi yayo, binyuze mu biganiro tugirana buri Munsi by’umwihariko no ku Mbuga Nkoranyambaga.
“Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twagabiye Inka uyu Munsi, twabikoze bituvuye mu Mutima, kandi bizadushimisha kuzababona zarabagiriye akamaro zikabahindurira Ubuzima ndetse bakoroza n’abandi nk’uko Umuco Nyarwanda ubigena”.
Bwana Africa yasoje agira ati:“Turashimira byimazeyo FPR-Inkotanyi n’Umugaba w’Ikirenga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni (1,000,000), igakiza abahigwaga bukware ngo bicwe bazira uko bavutse, mu gihe Isi yari yatereranye u Rwanda”.
Ibikorwa byo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bimaze gukorerwa mu Turere turimo; Aka Bugesera, Kayonza, Gatsibo, Huye, Kicukiro, Rulindo, Karongi, Gakenke na Nyamagabe.
Abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagabiwe Inka, ndetse hari n’abishyuriwe Ubwishingizi bw’Ubuvuzi.
Amafoto