Nyamagabe: 94 basoje Amasomo y’Imyuga basabwe kwishyira hamwe mu rwego rwo kwiteza imbere binyuze mu Bigo by’Imari

Abanyeshuri basoje amasomo y’igihe gito bigiraga mu kigo cy’Urubyiruko cya Nyamagabe mu Mashami y’Imyuga n’Ubumenyingiro bishimiye ko bazayifashisha ku Isoko ry’umurimo mu rwego rwo kwiteza imbere.Babigarutseho mu muhango wo kubaha Impamyabushobozi wakozwe kuri uyu wa 1 Kanama 2023.

Mukeshimana Anicelatte wigaga mu ishami ryo gutunganya Imisatsi yagize ati:”Mbere y’uko ntangira kwiga aya masomo y’igihe gito nacuruzaga Mobile Money n’Isambusa. Nyuma y’uko ntahiriwe n’ubu bucuruzi, nahise nigira inama yo kugana iki Kigo kandi mpamya ntashidikanya ko ntakoze amahitamo mabi”.

“Nk’umwe mu musaruro nkuye muri iri Shuri, ni uko Umwalimu watwigishaga yashimye urwego nagaragaje, bimpesha kubona akaz muri Saloon de Coiffure ye”.

Umubyeyi Mary warangije amashuri atandatu y’Isumbuye, avuga ko nyuma yo gusoza aya mashuri yabuze akazi, ahita afata umwanzuro wo kujya kwiga aya masomo, agana mu ishami ry’Ubudozi.

Ati:”Nyuma yo kugana muri iri shami, njye na bagenzi bange twagize amahirwe IPFG iduha ibikoresho. Kuri ubu turakora ntakibazo”.

Yunzemo ati:”Mbikesheje ubumenyi navanye muri iki kigo, kuri ubu mfite akazi ndetse kanamfasha kwigurira bimwe mu byo nkeneye nk’Amavuta n’Imyenda ndetse nkizigamira. Uretse ibi kandi, sinkisaba ababyeyi buri kimwe”.

Nyuma yo kurangiza amashuri atandatu mu ishami rya Mekanike akabura akazi, Uwizeye Manzi Gustave, avuga ko nyuma yo kugana iri shuri akiga ibijyanye no gutunganya Imisatsi, kuri atakibura amafaranga yo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi, mu gihe mbere yo kujya kwiga uyu Mwuga ubuzima butari bumworoheye.

Gustave yaboneyeho gusaba Urubyiruko rugenzi rwe by’umwihariko ururangiza Amashuri yisumbuye rukarera amaboko, ko rukwiye kugana Amashuri y’Ubumenyingiro kuko abayarangijemo bibafasha kwiteza imbere mu buryo bwihuse ndetse bakanateza imbere imiryango yabo.

Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Ikigo cy’Urubyiruko mu Karere ka Nyamagabe, Mizero Jean Félix yavuze ko ubusanzwe iki Kigo kigira inshingano zo kwigisha Imyuga ifasha Urubyiruko kwagura impano zabo, kwidagadura no kubafungurira Imiryango by’umwihariko ku rwego mpuzamahanga mu buryo bw’akazi hagamijwe kubateza Imbere.

Kurundi ruhande, Mizero avuga ko Urubyiruko rugana ibi Bigo umubare ukiri muto, ariyo mpamvu hagiye kongerwa umubare wa Serivise batanga kugira ngo buri wese abashe kwiyumvamo bityo umubare ubagana uzamuke.

Muri uyu muhango wo gutanga Impamyabushobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Ngarambe Alfred yashimiye ubuyobozi bw’iki Kigo kuko gifasha Urubyiruko kwiga amasomo agezweho kandi abafasha kubona imirimo vuba bakarufasha kwiteza imbere.

Ati:”Turashimira iki Kigo, Abarimu n’abafatanyabikorwa badufashije bagatanga ibikoresho ku rubyiruko 94 rwasoje amasomo y’igihe gito. Kubona Urubyiruko rungana gutya rusoje amasomo y’Ubumenyingiro ni ibintu byiza kuri twe kandi bidufasha kwesa Imihigo”.

Bwana Ngarambe yaboneyeho gusaba abarangije aya masomo kwibumbira hamwe bagakura Amaboko mu mifuka bakagana Ibigo by’Imari bagakora bakiteza imbere.

Abarangije amasomo 60% bahise babona akazi mu gihe 40% bagategereje mu bihe bya vuba.

Amafoto

Amasoje aya masomo bahize ko bazayabyaza umusaruro mu rwego rwo kwiteza imbere

 

Bwana Ngarambe Alfred (hagati), Irakarama Gabriel i bumoso umuyobozi w’Urubyiruko n’Umuco mu Karere ka Nyamagabe na FURAHA Guillaume Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka bitabiriye uyu Muhango

 

Mizero Jean Félix uhagarariye NAC-Rwanda/ Ikigo cy’urubyiruko cya Nyamagabe, yasabye abarangije aya masomo kuzabyaza umusaruro ubumenyi bigishijwe

 

Abasoje amasomo mu Mashimi y’Ubudoda no kwita ku Misatsi bahawe ibikoresho bazifashisha mu buzima bushya bagiyemo

 

Akanyamuneza kari kose nyuma yo gusoza aya masomo yamaze Amezi Atandatu

 

Kwiteza Imbere bo n’Imiryango yabo no gutanga serivisi nziza babigize Indahiro

 

Bimwe mu byamuritswe n’aba Banyeshuri basoje mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Nyamagabe.

 

One thought on “Nyamagabe: 94 basoje Amasomo y’Imyuga basabwe kwishyira hamwe mu rwego rwo kwiteza imbere binyuze mu Bigo by’Imari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *