Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi byakomeje kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Nyakanga 2024, bikomereza kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare.
Kuri uyu munsi wa 13 wo kwamamaza Kagame Paul, Chairman akaba n’Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, yakiriwe n’abaturage babarirwa mu Bihumbi 300 bo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo. Mbere yo kumwakira, bazindutse bacinya akadiho.
Kuva tariki ya 22 Kamena, Kagame yiyamamarije mu Turere turimo Musanze yatangiriyemo ibi bikora, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe na Bugesera yiyamamarijemo ejo ku wa Gatandatu.
Nyuma yo kugera i Nsheke, Kagame yakiriwe mu Mu mbyino iryoheye ijisho.
Mbabazi Keren wari umusangiza w’ijambo muri iki gikorwa, yavuze ko ari amahirwe kuba Chairman wa FPR INKOTANYI yaje kwiyamamariza i Nyagatare.
Yunzemo ko Nyagatare na FPR INKOTANYI bifitanye amateka, kuko aka karere ariko katangirijwemo urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ati “Nyagatare nk’amarembo yabaye itangiriro ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda, buri mwaka twiyemeje ko tuzajya tugenda n’ibirenge tugere Gikoba kuri ka gasantimetero, twiyibutse uko mwabigenje. Abakuru batuganirira uko ibintu byari bimeze, natwe tukahava dufashe ingamba zo gukomeza kubaka u Rwanda.”
Nsengimana Félicien, rwiyemezamirimo utuye mu Murenge wa Gatunda muri Nyagatare, n’umwe mu barase imyato ibyo yagejejweho n’ubuyobozi burangaje imbere na FPR-Inkotanyi.
Uyu mugabo w’imyaka 44, yatanze ubuhamya bw’uburyo yavukiye mu muryango ukennye, aho baryaga ari uko babanje guca inshuro.
Yavuze ko kubera ubwo buzima bubi, ubwo yarangizaga amashuri abanza agatsindira kujya mu yisumbuye, yamaze ibyumweru bibiri atarajya kwiga kubera ubukene.
Nsengimana yavuze ko kubera imiyoborere idaheza, yafashijwe kwiga amashuri yisumbuye Leta umurihira, yiga ubukanishi no gusudira ndetse arangije kwiga atangiza ‘Atelier’ nto yatangaga umuriro muri za batiri zifashishwa mu kogosha (Gucaginga).
Binyuze muri gahunda ya Hanga Umurimo, yatsindiye amafaranga ibihumbi 800 Frw aba abonye igishoro.
Hannington Namara ushizwe kwamamaza Kagame Paul muri aka Karere, yamuvuze ibigwi, aho yamushimiye by’umwihariko uruhare rwe mu kongera gusubiza Abanyarwanda Ubunyarwanda, by’umwihariko abari impunzi barimwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.
Yashimiwe kandi politiki yashyizwe mu bikorwa mu Karere ka Nyagatare n’utundi tw’Iburasirazuba, yo gusaranganya ubutaka abari bafite bwinshi bagaha abatabufite, umuco wo ‘kwikubira’ ugacika.
Ubuhinzi bwatejwe imbere, umusaruro w’ibigori ugera kuri toni ziri hagati y’eshanu n’umunani.
Mu bworozi, Namara yagize ati:“Turagushimira ko watuzaniye uruganda rw’amata y’ifu, umukamo wavuye kuri litiro miliyoni 10, ubu ugeze kuri miliyoni 40 ku mwaka.”
Namara yahise atumira Kagame Paul kuza kuganiriza abaturage bari bamutegereje.
Paul Kagame yatangiye ijambo rye ashimira ab’i Nyagatare, barimo n’abavuze mbere ye, avuga ko ‘bashyuhije’ urugendo rugana ku matora.
Yakomeje agira ati “Nubwo twaje hano mu gikorwa cya politiki, muraza kunyemerera mbaganirire. Ntabwo muzi ko bababwiye ko muri aka karere ariho abantu binjiriye mu 1990? Ni ho abantu banjiriye tuza kubohora igihugu cyacu. Ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye. Tujya kuba impunzi bamwe muri twe, twari abana ba bandi bafatwa ukuboko cyangwa bahekwa, aho twambukiye kujya kuba impunzi mu gihugu cy’igituranyi nanone ni muri aka karere. Aho twasohokeye ni ho twinjiriye. Dusohoka, hari uburyo abantu babayemo bavuga bati ‘Ntiburi buke’. Icyo gihe icya ntiburi buke. Tugaruka byari ukuvuga ngo ‘Bugomba kujya bucya byanze bikunze’. N’uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese ‘Bugomba kujya bucya’.”
Yunzemo ati:“Nubwo mundeba aha, ubanza ndi umunyamahirwe kurusha abandi. Amahirwe ya mbere ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike, aho abantu bibaza niba buri buke cyangwa bari buramuke, iyo myaka yose njye nkaramuka. Ntabwo ari ubutwari bundi, ni amahirwe. Nabyo biravuze ngo waramutse, wagize ayo mahirwe ugomba gukora igituma n’ejo uzaramuka n’abandi bakaramuka. Rero, ari aha turi, ahandi hirya mu gihugu ubu kuba turamuka, igihe twaramutse tuba duhagaze no hejuru y’imibiri cyangwa ibikorwa by’abatakiri kumwe natwe. Andi mahirwe rero mfite, ni ukugira ngo ibyo byose byabaye, bitazapfa ubusa. Iyo ni inshingano nayo, ni amahirwe mfite kuba ndi umwe mu bazatuma abo bose bagiye, bazamenya ko batagendeye ubusa. Ibyo ni byo biduha imbaraga, bisa n’ibya ya ndirimbo ngo ‘Nda Ndambara’. Nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba. Yaturuka hano cyangwa yaturuka hanze, ntibishoboka. Wa mugambi wo kuramuka byanze bikunze, ni uwo wo ku gipfunsi. Gutora FPR no kuba FPR, ni icyo bivuze. Bivuze ko buri Munyarwanda mu gihugu cyacu agomba kuramuka byanze bikunze.”
“Aba Nyagatare na Gatsibo, iby’amajyambere bigomba kuza hano ntabwo ari ukubagirira neza gusa, ni ngombwa, hagakorwa ibishoboka, ibidashoboka muri uwo mwanya bigashakirwa uburyo bikazashoboka ejo cyangwa ejobundi. Gutora FPR ni ugutora amajyambere, ni ugutora ubumwe, ariko icyo gikorwa ni demokarasi”.
Yasoje agira ati:
Igihe tukiriho twese ndetse abakiri bato, ibihe biri imbere ni ibyanyu. Muzabe za ntare ntimuzabe imbwa.
Amafoto: Igihe, RBA & FPR-Inkotanyi