Abatuye mu Karere ka Nyagatare barashishikarizwa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bakanibutswa ko nta muturage n’umwe wemerewe gufata icyemezo cyo kwica inyamanswa ku giti yitwaje ko imubangamiye.
Ubu ni ubutumwa bahawe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB nyuma y’aho inyoni 10 zo mu bwoko bw’Imisambi ziciwe muri aka Karere.
Inkuru yipfa ry’iyi misambi 10 yamenyekanye ku wa Gatandatu w’icyi cyumweru gishize.
Ukekwaho kuyica ni uwitwa Sindikubwabo Jean Marie Vianney kuri ubu uri mu maboko ya RIB kuri station ya Rwempasha.
Abaturage basanzwe bahinga umuceri mu kibaya cy’Umuvumba mu Mudugudu w’Uwinkiko mu Kagari ka Rwempasha bemeza ko aribo bafashe uyu Sindikubwabo yateze iyi Misambi umuti wica ku buryo yahise inapfa nyuma yo kurya ibigori yari yayitegesheje bikarangira ashyikirijwe inzego z’umutekano.
Dr Deo Ruhagaze umuyobozi wungirije mu muryango wigenga ushinzwe kubungabunga inyamanswa zo mu gasozi n’indiri kamere cyane cyane inyoni y’Umusambi, avuga ko bagiye gukora isuzuma nyaryo ngo hamenyekane icyishe iyi Misambi.
Kuba ibarura riheruka ryo mu mwaka wa 2023 ryaragaragaje ko mu gihugu hose hari Imisambi 1216 ndetse Akarere ka Nyagatare akaba ariko kiganjemo imisambi myinshi kuko gafite 370, Dr Muvunyi Richard ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri parike no hanze yayo muri RDB, avuga ko nta muturage wemerewe gufata icyemezo cyo kwica inyamaswa ku giti cye ahubwo aba akwiye kubigaragariza inzego zibishinzwe mu gihe iyo nyamanswa yaba ibangamiye uwo muturage.
Itegeko N° 064/2021 ryo Kuwa 14/Ukwakira 10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima mu ngingo yaryo ya 59 ivuga ko, umuntu ku giti cye ukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. (RBA)