Nyagatare: Ntibumva uburyo babuzwa kwivuza barishyuye Mituweri

Hari abaturage batuye mu Kagari ka Gishuro mu Murenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba baratanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ariko bakaba bativuza.

Ubuyobozi bw’Akarere buravuga ko burimo gushaka umuti w’iki kibazo.

Aba baturage bavuga ko amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bayatangaga bayanyujije ku bayobozi b’Imidugudu igize Akagari ka Gishuro, abo bayobozi n’abo bakayashyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kugira ngo ari we wishyurira abaturage.

Kuri ubu uko ikibazo giteye ni uko aba baturage bajya kwa muganga kwivuza bagasanga ntibishyuriwe, babaza abayobozi b’Imidugudu yabo batuyemo bakababwira ko amafaranga y’ubwishyu bayahaye umuyobozi w’Akagari.

Abaturage bavuga ko bari mu gihirahiro, bakibaza uko bizagenda bikabayobera ndetse ntibanatinya kuvuga ko iki kibazo bafite badahwema kukigaragariza ubuyobozi mu nteko z’abaturage.

Ushyirwa mu majwi n’aba baturage ni uwitwa Uwamurera Chantale, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishuro, gusa kuri ubu nta kiyobora aka Kagari.

Mugabire Emmy n’Umukuru w’Umudugudu wa Kayanja na we wemeza ko we n’abagenzi be bashyikirije amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwiza uwo muyobozi w’Akagari, ariko ngo hari abaturage atishyuriye, gusa ngo nabo nk’abayobozi b’Imidugudu ni ikibazo bashyikirije ubuyobozi bw’Umurenge wa Tabagwe.

Umuyobozi w’Akerere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet avuga ko hari uburyo nk’ubuyobozi barimo gukurikira iki kibazo mu rwego rwo kurengera abaturage.

Ingo 208 n’izo zitishyuriwe amafaranga y’u Rwanda 1.742.500 Frw y’ubwisungane mu kwivuza, gusa imiryango iyigize ntabwo kwiza birimo gukunda. 

Ni mu gihe Akarere ka Nyagatare kagizwe n’Imirenge 14 ubu muri rusange kageze ku kigero cya 73.4% mu kwishyura ubusungane mu kwivuza by’uyu mwaka wa 2024-2025. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *