Nyagatare: Ifunga ry’Amakusanyirizo mato y’Amata ryahombeje Aborozi

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyagatare, basabye inzego zitandukanye kubafasha gushakira umuti ikibazo cy’amwe mu makusanyirizo mato azwi nka MCPs (Milk Collection Points) atagikora, bikaba bikomeje kubateza ibihombo.

Ku rundi ruhande, inzego zishinzwe ubworozi muri aka karere, zivuga ko zirimo gukurikirana iby’iki kibazo kugira kibonerwe umuti.

Imyaka isaga 4 irashize, ikusanyirizo rito rya Nyamiyonga mu Murenge wa Musheri rifunze imiryango ku mpamvu aborozi bo muri aka gace bavuga ko batazi.

Iri kusanyirizo rito ngo ni ryo ryabafashaga kubona aho bagemura amata y’inka zabo hafi, kuko kugera ku ikusanyirizo rinini rya Musheri hari urugendo rurerure.

Amata yakusanyirizwaga kuri iri kusanyirizo rito rya Nyamiyonga, yatwarwaga n’imodoka y’ikusanyirizo rinini rya Musheri nyuma biza guhagaragara.

Aborozi bavuga ko ubu kugeza amata y’inka zabo kuri iri kusanyirizo rya Musheri bibasaba ikiguzi kinini, bagasaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti.

N’ubwo amakuru avuga ko iri kusanyirizo rito rya Nyamiyonga ryafunze bitewe n’imikorere idahwitse y’ikusanyirizo rinini rya Musheri ririreberera, amenshi muri aya makusanyirizo mato ahuriye ku bibazo birimo kuba amwe muri yo atagira amashanyarazi ndetse no kuba yose atagira ibyuma bikonjesha amata. Ibi bituma amwe n’amwe afunga imiryango.

Icyakora umuyobozi w’Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB mu Karere ka Nyagatare Kayumba John, avuga ko ibi bibazo birimo gushakirwa umuti.

Mu Karere ka Nyagatare, habarizwa amakusanyirizo mato 24, akaba yunganira amakusanyirizo 16 manini azwi nka MCCs (Milk Collection Centers) abarizwa muri aka Karere. Ntitwashoboye kumenya umubare w’amakusanyirizo mato atagikora kuri ubu, ariko nko Murenge wa Musheri agera kuri abiri (irya Nyamiyonga n’irya Kijojo) yafunze imiryango. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *