Nyagatare: Baribaza impamvu bahagarikwa mu Madini nyuma yo gutererwa Inda nyamara abazibateye ntibakorweho

0Shares

Bamwe mu bakobwa babyaye imburagihe, baribaza impamvu iyo batewe inda aribo bahagarikwa mu nsengero, mu gihe abazibateye ntawubavugaho ndetse bakomeza gusenga nk’uko bisanzwe.

Iyi ni imwe mu mbogamizi nyinshi abangavu bafashwa n’umuryango utari uwa Leta, Empower Rwanda bagejeje ku buyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare bifuza ko yakemuka burundu kuko ngo naryo ari ihohoterwa.

Umwe mu bakobwa waganirije Itangazamakuru, yaritangarije ko yatewe inda afite imyaka 15 y’amavuko, imaze kugaragara ahita ahagarikwa mu Itorero hatitawe kureba ko yayitewe ku myaka yo kuba ataramenya kwifatira icyemezo.

Yakomeje avuga ko iryo ari ihohoterwa kuko mu gihe habaye icyaha bakabaye babahaba bombi we n’uwayimuteye.

Ati:”Iyo bigaragaye ko Umukobwa yasamye inda, Idini abarizwamo ryihutira kumuhagarika, nyamara umusore bakoranye icyaha ntibamuhane ahubwo agakomeza gukora imirimo imwe n’imwe mu Itorero. Yunzemo ko bikunze kuba mu gihe uwateye inda afitanye isano n’abayobozi b’Itorero cyangwa Idini”.

Bamwe mu bayobozi b’Amadini n’Amatorero bavuga ko guhagarika umuntu wasambanye bikamenyekana ari ibyanditswe muri Bibiliya bagenderaho, kuko isaba ko uwo wakoze icyaha cyamenyekanye atari no gusambana gusa n’ibindi byaha, ashyirwa ku ruhande kugirango adasitaza cyangwa adatuma Abakiritso bagenzi be bamureberaho.

Uyu yakomeje asobanura ko kumwigiza ku ruhande bidasobanura kumuca, ahubwo ari uburyo bwiza bwo kumuha umwanya wo kwitekerezaho kubyaha yakoze no kuba yaganirizwa neza agahabwa impuguro.

Yunzemo ko akomeza gufashwa kugeza igihe yahawe cyo guhezwa kirangiye, nyuma akagaruka mu Itorero akatura akihana icyaha.

Yakomeje agira ati:”Ntabwo dudahagatika Umukobwa gusa, kuko iyo Umuhungu abihamijwe n’Urukiko rw’Itorero, nawe arahagarikwa”.

“Iyo byagenze bitya, hari biro y’Itorero, abakuru b’Itorero, abagore bakuriye abandi n’urubyiruko rukuriye urundi nk’uko ubona inzego za Leta zubatse niko inzego z’Itorero zubatse. Hari icyo twita Urukiko nkemurampaka, bajyanwayo bakaganirizwa mu rwego rwo kumenya aho ukuri guherereye, icyaha cyabagaragaraho bombi bagakurwa mu nshingano z’Itorero nk’uko amategeko abiteganya”.

“Iyo abo bahungu bamaze kumenya ko abakobwa basambanye batwite kandi batujuje imyaka y’ubukure bahita batoroka. Uretse ibi kandi, n’iyo bayujuje bahunga imiryango yabo kugira ngo batabashyingira abo bateye inda batifuza kubana nabo”.

“Hashingiwe kuri ibi, nibyo bituma abakobwa bamwe bumva ko guhagarikwa kwabo ari ihohoterwa, ariko mu by’ukuri uko babitangaza ntabwo ariko kuri kuko n’iyo umuhungu agaragaweho n’icyo cyaha arahagarikwa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko guhagarika abakoze icyaha mu Nsengero, ntacyo bibangamiraho abazigana, kuko biri mu mabwiriza azigenga.

Akomeza avuga ko ibihano bihabwa abakoze icyaha ataribyo byo kwitabwaho cyane, ahubwo uwabifatiwe aba agomba gufata ingamba zo guhinduka.

Ati:”Nkeka ko nta rusengero rwizerera mu guca Umukiritso burundu, ahubwo rumuhagarika kubera icyaha yakoze kandi bikaba bihuzwa n’Ibyanditswe Byera bisomwa muri Bibiliya. Iyo yihannye Imana ikamubabarira, ntago ubuyobozi bw’Itorero aribwo bwareka kumubabarira, kuko bwongera bukamwakira”.

Yaboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda ibyaha (Ubusambanyi), aho kwijujutira ko babahagaritse mu Nsengero, kuko nabo ubwabo baba bazi ingaruka ziva mu byaha.

Mu bindi bibazo abakobwa basambanyijwe bagaragaje, harimo kuba batagirirwa ibanga kwa Muganga mu gihe baje gufata Udukingirizo, kuko Abaganga baziranye n’ababyeyi babo bahita babibabwira.

Umwihariko w’abasambanyijwe bagaterwa Inda, iyo bamaze kubyara bakajya kuboneza Urubyaro batagira uruhare ku mahitamo bifuza, ahubwo babikorerwa ku mahitamo ya Muganga, bakabwirwa ko bibarinda guterwa Inda vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *