Nyagatare: Ababujijwe kubaka mu Mujyi bari mu rungabangabo

0Shares

Hari bamwe mu batuye mu Mujyi wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko babwiwe ko batemerewe kubaka ahubwo bagomba gutegereza igishushanyombonera cy’uyu Mujyi ndetse n’aho gisohokeye ngo ntibarahabwa amakuru y’ibigikubiyemo.

Bavuga ko ibi bikomeje kudindiza iterambere ryabo. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwo buvuga ko hashyizweho itsinda ririmo kuzenguruka hirya no hino risobanurira abaturage ibikubiye muri iki gishushanyombonera no kugenzura abakora ibinyuranyije nacyo.

Imyaka itatu irashize, Dusabe Happy aguze ibibanza bibiri mu Mudugudu wa Barija B mu Murenge wa Nyagatare ndetse n’abo yabiguze nabo bakora ihererekanya ry’ubutaka bigaragara ko agace biherereyemo kagenewe imiturire. 

Gusa ngo yaje gutungurwa no kubwirwa ko atemerewe kubaka ahubwo agomba gutegereza igishushanyombonera kivuguruye.

Agace ibi bibanza biherereyemo ahitwa mu Kimotari bamaze igihe bumvikanisha ko kuba batemerewe kubaka byadindije iterambere ryabo, kuko babwiwe ko bagomba gutegereza ko igishushanyombonera kivuguruye gisohoka.

Mu minsi ishize iki gishushanyombonera cyashyizwe ahagaragara, ariko na n’ubu aba baturage barimo n’abatifuje ko amasura yabo agaragara bahamya ko bataramenya amakuru y’ibigukubiyemo ahubwo ngo baracyari mu gihirahiro.

Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Nyagatare cyemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere mu mwaka wa 2022, nyuma cyiza no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bwabanje kugisobanurira abagize Njyanama z’Imirenge n’abandi bavuga rikumvikana barimo n’abikorera, ariko ngo kuri ubu hashyizweho itsinda ririmo kuzenguruka hirya no hino risobanurira abaturage ibigikubiyemo ndetse no kugenzura abakora ibinyuranyije na cyo.

Ubuso bw’Umujyi wa Nyagatare buri kuri kilometero kare 67.1 bukaba buri mu Midugudu 17 yo mu Mirenge ya Nyagatare, Tabagwe na Rwempasha ariko biteganyijwe ko uyu Mujyi uzagukira no mu yindi Mirenge nka Rukomo, Mimuli, Karangazi na Rwimiyaga cyane cyane ku miturire. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bushyize imbaraga mu kongera ibikorwaremezo muri uyu Mujyi mu rwego rwo kureshya abashoramari bifuza kuwushoramo imari. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *