Hari abaturage 80 batuye ahitwa Marongero mu Murenge wa Nyagatare bamaze imyaka 12 baguze ubutaka na mugenzi wabo ndetse barahatura, gusa ikibateye impungenge ni uko kugeza ubu nta byangombwa by’ubwo butaka batuyeho barahabwa.
Bavuga ko ibyo bituma bahora bikanga ko bazahamburwa kuko nta kigaragaza ko ari ubwabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burabagira inama ko bazandikira Akarere bagaragaza ikibazo cyabo kikazasuzumwa mu buryo bw’umwihariko.
Abo baturage batuye aho i Marongero mu Kagari ka Ryabega ubu ni imiryango igera kuri 80.
Mu buhamya bwabo bumvikanisha ko batuye muri ako gace igihe hariho ubukangurambaga bwashishikarizaga abantu gutura mu Midugudu, bityo baza baturutse aho bari basanzwe batuye ariko n’ubundi muri ako gace bagura ubutaka na mugenzi wabo witwa Murenzi Antere mu buryo bwo kumuha ingurane, batura begeranye ku buryo ubu hari Umudugudu urimo n’inzu nziza zibereye ijisho.
Bahatuye mu buryo bw’Umudugudu nyuma ariko bagiye mu buyobozi bw’ibanze kubaza ibijyanye n’uburyo babona ibyangombwa by’ubwo butaka batuyeho, icyo gihe bwabateye utwatsi bubabwira ko bituje.
Kuri ubu abo baturage bavuga ko baheze mu gihirahiro dore ko uwo Mudugudu wabo nta n’ibikorwaremezo biragezwamo cyane cyane amazi ndetse n’amashanyarazi, uretse ko ku bijyanye n’amashanyarazi ho birwanyeho bakigurira ay’imirasire.
Ubundi ikigaragarira amaso, ubutaka bukikije uwo Mudugudu bwose burimo inzuri z’inka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague agira inama aba baturage bafite icyo kibazo kwandikira ubuyobozi bw’Akarere bukazasuzuma icyo kibazo cyabo uburyo cyabonerwa umuti. (RBA)