Nyabihu: Imvura n’Umuyaga byashenye inzu 6, byangiza Imyaka n’Urutoki (Amafoto)

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi  cya tariki ya 09 Werurwe 2025 mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yashenye inzu 6 z’abaturage inangiza imyaka yabo yiganjemo urutoki ku buso kugeza ubu bukibarurwa.

Ni imvura abaturage bavuga ko yabatunguye cyane dore ko yari ifite umuyaga mwinshi.

Kuri ubu, abaturage bahuye n’iki kibazo inzu zabo zigasenyuka, ibisenge bikaguruka bikagera nko mu metero 50, baravuga ko bitagishobotse kubisana ubu bakaba bagowe n’imibereho, bagasaba ubuyobozi bwabo kubafashwa mu buryo bwihuse bakabona aho baba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette wasuye aba baturage yabahumurije abizeza ko nyuma ya raporo bari buhabwe n’ikipe yashyizweho n’Akarere ngo isuzume agaciro k’ibyangiritse, bari buhite bafashwa bitewe n’ikibazo cya buri muryango. 

Gusa ngo ibyihutirwa nk’amakayi y’abana biga yangiritse byo birahita bikemuka kugirango abana badahagarika ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu kandi yasabye aba baturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura kugira ngo hirindwe ko byatwara ubuzima bwabo.

Ku bw’amahirwe ariko uyu muyaga nta muntu wahitanye cyangwa ngo ukomeretse. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *