Nyabihu: Bombori bombori mu Ruganda rukora Ifiriti mu Birayi

0Shares

Koperative y’abahinzi b’ibirayi yatanze imigabane mu ruganda rwari rwitezweho kongerera agaciro umusaruro w’ibirayi bigakorwamo ifiriti mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko kutagera ku ntego k’uru ruganda uhereye igihe rwubakiwe ari igihombo gikomeye. 

Bifuza ko ibibazo rufite byakemurwa, ibirayi byabo bikabona isoko

Mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, niho hubatse uruganda rwari rwitezweho gukora ifiriti ivuye mu birayi. 

Ni uruganda rwatangiye gukora muri 2016, ariko bidateye kabiri hahise hagaragara ko imashini zaguzwe zikora nabi zitujuje ubuziranenge, ibihombo bitangira ubwo kugeza naho 2020 gukomeza gukora binaniranye rurahagarara.

Imigane myinshi muri uru ruganda ni iya Leta dore ko rwashinzwe hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. 

Abandi batanze imigabane, ni koperative z’abahinzi b’ibirayi ebyiri zombi zifite 0.5% bingana hafi na Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Bamwe mu banyamuryango b’izi koperative bavuga ko icyo bari barwitezeho cyabaye cya cyizere kiraza amasinde.

Kuva mu mwaka ushize, uruganda rw’ifiriti rwa Nyabihu rufite ubuyobozi bushya bugomba gutahura no gukosora amakosa yakozwe, ariko na none bukagaragaza abayakoze kugira ngo bayaryozwe. 

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence asura uru ruganda mu ntangiriro z’uku kwezi, yatangaje ko yaje kureba aho ubuyobozi bushya bw’uruganda bugeze busubiza ku murongo imikorere yarwo.

Imashini zikora ifiriti zitari zujuje ubuziranenge zasimbujwe muri Gicurasi uyu mwaka, ubu uruganda ku munsi rufite ubushobozi bwo gukora ifiriti ibiro birenga 300.

Nubwo iyo firiti iranguzwa ku masoko atandukanye, ariko nk’uko byagaragarijwe Minisitiri, hari izindi firiti zabuze isoko zihera mu bubiko, igitera kwibaza, ubwo undi muyoboro w’imashini zihata zikanatunganya ibirayi toni irenga nutangira gukora bizajya he? niba ibiro 300 bitunganywa none, hari ibyabuze isoko. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *