Mu bihugu byinsho mu Isi, Urubyaro rufatwa nka kimwe mu bimenyetso simusiga byo kwagura Umuryango.
Gusa, ntabwo kubyara ari ibya buri muntu wese, cyane ko ahenshi bifatwa nk’Ingabire [Umugisha] uva ku Mana.
Nyuma yo kubona ko kubyara mu buryo bwa kamere hari abo bidahira, ubushakashatsi bwavumbuye uburyo bw’Ikoranabuhanga bufasha guha Urubyaro abarubuze.
Ubu buryo n’ubwo bukoreshwa ku Isi, ntabwo bwizerwa ijana ku ijana, cyane ko Ikoranabuhanga rishobora kwibeshya.
Uku kwibeshya, kwageze no ku Mugore wo muri Autralia wabyaye umwana utari uwe, nyuma yo guhabwa Igi ritari irye.
Byakozwe hifashishijwe uburyo bwitwa In Vitro Fertilization (IVF). Twavuga ko ari Uguterwa intanga mu buryo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu kuvura ukutabyara [Infertility] cyangwa gufasha abantu badashobora gusama bisanzwe kugira ngo babone urubyaro.
Iri koranabuhanga rikoreshwa n’abashakanye bafite ibibazo by’uburumbuke cyangwa abantu ku giti cyabo bashaka kubyara, urugero nka bamwe mu bashyingirwa bahuje ibitsina cyangwa abantu bafite imyaka myinshi.
Abaganga bagaragaje ko uyu Mubyeyi yabyaye Umwana utari uwe nyuma yo gukora isuzuma basanga harabayeho ikosa ryo kumuterekamo Igi ritari irye.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Monash IVF byo mu Mujyi wa Brisbane uyu mubyeyi yabyariyemo, yatangaje ko nyuma yo gukora isuzuma nigenzura ryimbitse, basanze hari Igi ryasigaye mu bubiko bahita bamenya ko habayeho amakosa, bagatera Igi mu muntu ritari rigenewe.
Muri ibi bitaro, amakosa nk’aya akunze kugaragara, cyane ko nko mu mwaka ushize [2024], abarenga 700 babijyanye mu Nkiko babishinja kwangiza intanga zashoboraga kuvamo abana, bitanga indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 35$.