Nsabimana Léonard uzwi ku mazina y’Ubuhanzi nka ‘Nda ndambara’ bitewe n’indirimbo yahimbye akayita ‘Nda ndambara yadutera Ubwoba’, yahawe Ikibanza cyo kubakamo Inzu, nyuma y’iminsi avuga ko akeneye aho gutura nk’umuhanzi wahimbye indirimbo avuga ko yagiriye akamaro Sosiyete Nyarwanda.
Iyi ndirimbo, yatangiye kwigarurira Imitima y’abatari bacye kuva mu 2017, ubwo Perezida Kagame Paul yiyamarizaga kongera kuyobora u Rwanda.
Yacuranzwe inshuro zitari nke mu bikorwa byo kwamamaza ndetse kugeza ubu, yifashishwa inshuro zitari nke mu bikorwa bya Leta cyangwa se ibifite aho bihuriye na yo.
Ubutaka yahawe, bufite Ubuso bwa Metero kare 73, akaba ashimira Umuryango wa FPR-Inkotanyi wamukuye mu bwigunge.
Yabuhawe mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba, mu Murenge wa Rubavu, Akagali ka Gikombe mu Mudugudu wa Rebero.
Ahamya ko yahawe ubu butaka, tarik iya 24 Werurwe 2025 yanditse ku rukuta rwe rw’Urubuga Nkoranyambaga rwa X yakoze ari Twitter agira ati:“Dore Indirimbo ‘Nda ndambara’ impaye Ubutaka ku butaka bw’u Rwanda”.
Yakomeje agira ati:“Nkurikije ubuzima bubi nabayemo k’Umuhanda, mfashe uyu mwanya ngo nshimire Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, kandi mbizeza y’uko nzagumya gukorera Igihugu mubwitange uko nshoboye kose”.
Mukiganiro kihariye yahaye THEUPDATE, akomoza ku marangamutima yatewe no guhabwa Ubutaka, yagize ati:“Mu 2017, nakoze indirimbo yanjye ya mbere nafashe nk’iy’Amateka. Iyi nta yindi ni ‘Nda ndambara Yandera Ubwoba’. Nyuma yo gusohoka, yakoreshejwe cyane mu kwamamaza Perezida Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Matora y’Umukuru w’Igihugu,…
Yunzemo ati:“Nyuma y’Imyaka 7, FPR-Inkotanyi yampaye andi mahirwe nongera guherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kumwamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ibyo nagenewe nyuma yo kumwamamaza, nibyo byavugemo Ubutaka bunyanditseho. Kububona, nahise ntera ikomeye mu buzima. Ntabwo nshidikanya ko mbukesha Perezida Paul Kagame n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, kuko Indirimbo nabakoreye, niyo yatumye nshyirwa mu banyamuryango bagomba guherekeza Umukuru w’Iguhugu”.
Nsabimana Léonard ‘Nda ndambara’, azwiho gukoresha ururimi rw’Ikigoyi mu bihangano bye nk’uko iyi ndirimbo ibigaragaza.
Guhuza ubu buryo bw’imiririmbire n’ibikorwa bya Politike, n’urugero rw’ukuntu ubuhanzi bushobora kugira uruhare mu buzima bw’umuntu no kumuteza imbere.
Akomeza gushimira Perezida Paul Kagame n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, kuba ubuhanzi bwe bwamuhaye icyerekezo gishya.
Amafoto