Urukiko rwa Rubanda ruri i Bruxelles mu Bubiligi rwakatiye Nkunduwimye Emmanuel ‘Bomboko’ igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.
Tariki ya 10 Kamena 2024, ni bwo Urukiko rwa Rubanda rwatangaje igihano rwahaye Nkunduwimye Emmanuel ‘Bomboko’ nyuma yo gusesengura ubwiregure bwe ndetse n’ubw’uruhande rw’Ubushinjacyaha.
Nkunduwimye yahamijwe ibyaha byose yaregwaga birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Ku wa 7 Kamena 2024 ni bwo Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwahamije Emmanuel Nkunduwimye ‘Bomboko’ ibyaha byose yari akurikiranweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nkunduwimye Emmanuel watangiye kuburana tariki 8 Mata 2024 yahamijwe ibyaha bitatu birimo ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyibasiye inyokomuntu n’ibyo gusambanya abagore ku ngufu muri jenoside.
Icyo gihe akimara guhamywa ibyaha, Nkunduwimye yahise yambikwa amapingu ajyanwa gufungwa.
Nkunduwimye w’imyaka 65 ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi, yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa. Yatangiye gukorwaho iperereza mu Ugushyingo 2006.