N’Imbunda izakoreshwa: Uburusiya bwaburiye Trump wifuza kwigarurira Ikirwa cya Greenland

0Shares

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’Uburusiya bizwi nka Kremlin, Dmitry Peskov, yatangaje ko iki gihugu kiri gukurikira intambwe ku yindi uko ibintu byifashe ku Kirwa cya Greenland kigenzurwa na Danemark, nyuma y’uko Perezida mushya wa USA, Donald Trump atangarije ko yifuza kukigarurira.

Dmitry Peskov yavuze ko Igice cy’Isi cya Arctique ahabizwa iki Kirwa, ari igice Uburusiya bwakora igishoboka cyose ngo bukomeze kuhagenzura.

Ati:“Dushingiye ku nyungu aka gace gafitiye Igihugu cyacu, tuzakora igishoboka cyose n’iyo byaba gukoresha Imbunda (Intwaro), kugira ngo karangwemo ituze n’umutekano”.

Bwana Peskov yakomeje agira ati:“Ibyo Trump yatangaje bireba USA, Danemark n’ibindi bihugu. Gusa, Uburusiya bukurikiranira hafi ibyo atangaza byateza ibibazo”.

Yasoje agira ati:“Turi mu Karere ka Arctique, kandi ntabwo duteganya kuhava”.

Nyuma kandi y’uko Trump atangarije ko yifuza ko Greenland yagenzurwa na USA, Ibihugu byinshi byo ku Mugabane w’i Burayi, byateye Utwatsi iby’uyu mugambi.

Umuyobozi w’ishami ry’ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Kaja Kallas, yavuze ko hakwiye ubufatanye mu kubahiriza ubwigenge n’ubusugire bwa Greenland.

Uretse Kaja Kallas, Minisitiri w’Intebe w’Ubudage, Olaf Scholz, yavuze ko ari ikizira guhindura Imbibi z’Ibihugu hakoreshejwe ingufu z’Imbunda.

Mu ntangiriro z’Icyumweru gishize, nibwo Trump yatangaje ko USA ikeneye kugenzura Umuhora (Canal) wa Panama, Ikirwa cya Greenland no kwiyomekaho Igihugu cya Canada.

Abajijwe niba kwigarurira ibi bice azifashisha imbaraga z’Ubukungu cyangwa iza Gisirikare, Trump yanze kugira icyo abivugaho.

Gusa, yavuze ko bakeneye utu duce ku bw’inyungu yise izumutekano n’ubusugire rwa USA.

Yakomeje avuga ko Urububi rubatandukanye na Canada ari urwakozwe n’abantu, bityo ko ibihugu byombi bikwiriye kuba kimwe. 

Ibintu bimeze bitya mu gihe ibi bihugu byombi ari inshuti ya USA kandi byose bibarizwa mu Muryango w’ubutabarane uzwi nka OTAN/NATO.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Dmitry Peskov.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *