Nijeriya: Umuherwe ‘Aliko Dangote’ mu nzira zo kugura Peteroli itayunguruye ya Libya

0Shares

Muri Nijeriya, uruganda rw’umuherwe Aliko Dangote ruyungurura peteroli rwatangiye ibiganiro n’igihugu cya Libiya mu rwego rwo kugirango ruzagure yo peteroli itayunguruye.

Uru ruganda rurifuza kuzakura utugunguru 650,000 twa peteroli itayunguruye muri Libiya, ndetse rukaba ruri mu biganiro n’Angola rugamije kuzakurayo peteroli nk’iyo nkuko byemezwa n’umwe mu bayobozi bakuru b’icyo gihugu.

Ni mu rwego rwo kwirinda ikibazo cy’ibura rya peteroli ruyungurura.

Uru ruganda rw’umuherwe uza ku isonga ku mugabane w’Afurika, rufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari y’Amerika.

Ruri hanze y’umujyi wa Lagos rukaba ari rwo rwa mbere mu bunini mu z’ubu bwoko, ku mugabane w’Afurika. Rwubatswe mu rwego rwo kugirango rugabanye peteroli igihugu cya Nijeriya kigura mu mahanga bitewe n’ubushobozi buke bwo kuyungurura icukurwa muri icyo gihugu.

Kuva rutangiye gukora mu kwezi kwa mbere ntirwashoboye kubona muri Nijeriya peteroli ihagije yo kuyungurura n’ubwo iki gihugu kiza ku isonga mu bicukura peteroli nyinshi muri Afurika.

Byatumye Dangote atangira kugura peteroli itayunguruye muri Brazil no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Dangote ruyungurura peteroli, Devakumar Edwin, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko uretse ibiganiro byo gukura peteroli muri Libiya na Angola, hari n’ibindi bihugu by’Afurika barimo kuvugana.

Yirinze kugira icyo avuga kuri ibyo biganiro ku buryo burambuye ariko yavuze ko abacuruzi ku rwego mpuzamaganga n’ibigo bicuruza peteroli biza ku mwanya wa mbere mu bagura peteroli itunganywa n’icyo kigo.

Abacura peteroli kimwe n’amakuru agaragaza ibigurwa ku masoko byerekana ko peteroli itunganywa n’uruganda rwa Dangote igurishwa mu burengerazuba bw’Afurika ikomeje kugenda yigarurira isoko ryari rifitwe n’ibigo bitunganya peteroli byo mu Burayi. (VoA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *