Mu gihe umwuka wo kutumvikana ukomeje gututumba hagati y’u Burundi buvuga ko u Rwanda rushaka kuzabugabaho intambara, Perezida w’u Burundi yavuze ko bayirwana bivuye inyuma.
N’ubwo ibijyanye n’intambara bivugwa n’u Burundi, uruhande rw’u Rwanda kugeza ubu ruvuga ko rutazi iby’ayo makuru.
Mu kiganiro kihariye yahaye Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC dukesha iyi nkuru, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko kuba u Rwanda rwaca muri DR – Congo rukagaba intambara ku gihugu cye byaba ari ukwibeshya.
Muri iki kiganiro, yagize ati:“Dufite amakuru y’uko u Rwanda rushaka kudutera runyuze muri DR – Congo, ibi rukabikora runyuze mu Mutwe witwaje Intwaro [Imbunda] wa Red – Tabara. Niba bumva bashaka gutera Bujumbura banyuze muri DR – Congo natwe i Kigali ntabwo ari kure tunyuze mu Kirundo”.
Asubiza kuri ibi byavuzwe, Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko atangazwa n’imvugo ya Perezida Ndayishimiye.
Makolo yagize ati:“Ibivugwa biratangaje. Mu by’ukuri, Inzego zishinzwe Umutekano hagati y’u Rwanda n’u Burundi ziri mu biganiro byo kwigira hamwe uko Imbibi z’Ibihugu byombi zacungirwa Umutekano hashingiwe ku biri kubera mu Burasirazuba bwa DR – Congo”.
N’Ubwo atatanze ibihamya, Perezida Ndayishimiye yavuze ko afite amakuru yizewe y’uko u Rwanda rufite Umugambi wo gutera u Burundi.
Yavuze ko mu gihe u Rwanda rwashyira mu ngiro uyu mugambi, Intambara yahuza Ibihugu byombi ishobora guteza ibibazo byakwira mu Karere kose.
Ati:“U Rwanda rwumva rudafite Amahoro mu gihe rutari gushotorana. Rumaze gushwana na Uganda na Tanzaniya, kandi n’ubu ruri mu Ntambara na DR – Congo ari nako rushaka kudutera na twe [U Burundi]”.
Ndayishimiye avuze ibi, mu gihe u Rwanda rutigeze rwemeza ku mugaragaro ko ruri mu Ntambara na DR – Congo, ko ibyo rwakoze ari ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi zigamije kurinda ko Intambara yakwambuka ikagera ku butaka bwarwo.
Muri iki kiganiro yagiranye na BBC, Perezida Ndayishimiye yakomeje agira ati:“Abarundi ntidushobora kwemera gupfa nk’uko Abanyecongo bari kwicwa. Twebwe tuzapfa turwana kuko Abarundi ni abagwanyi”.
Perezida Ndayishimiye avuga ko amaze gutuma intumwa zitandukanye kuri Perezida Paul Kagame amusaba gushyira mu ngiro ibyo bumvikanye byafasha ibi bihugu byombi kongera kubana neza, ariko ko agitegereje igisubizo.
Ati:“Guhera mu 2020 twagiranye ibiganiro by’igihe kirekire n’u Rwanda ndetse tugera no ku masezerano y’ibikwiriye gukorwa. Ariko igihe cyo kubishyira mu ngiro kigeze, u Rwanda ntabyyo rwakoze”.