Ngororero: Miriyari 10 Frw zashowe mu kugeza Amazi meza ku baturage

0Shares

Mu Karere ka Ngororero, imirimo yo kugeza amazi meza ku baturage bose irimo kugana ku musozo, ni imirimo izatwara arenga miliyari 10 z’amafranga y’u Rwanda. 

Abaturage bavuga ko banyotewe no kubona amazi meza kandi ahagije.

Hirya no hino mu Karere ka Ngororero hari Imirenge abaturage bagaragaza ko kubona amazi meza bikibagora.

Umurenge wa Ngororero ho 90% bafite amazi meza, ariko ntahagije abawutuye, arasaranganywa akabageraho rimwe na rimwe.

Icyakora muri iyi minsi, mu mirenge yose 13 igize Akarere ka Ngororero, hagaragara imirimo yo gukwirakwiza amazi mu baturage. 

Ni imirimo ikorwa n’abafatanyabikorwa 3 barimo n’Ikigo WASAC kigomba kuyageza ku baturage barenga ibihumbi 140 bo mu mirenge 6.

Muri iyi mirenge WASAC iri kubakamo imiyoboro ireshya n’ibirometero 193 izaba iriho amavomo rusange 112. 

Byasabye gutunganya amasoko 34, yubaka inganda eshatu zitunganya ayo mazi, ibigega 24 ibishyira ku misozi itandukanye, n’indi mirimo yose izatwara arenga miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick avuga ko uyu mwaka uzarangira, abaturage bose bagerwaho n’amazi meza.

Muri iyi mishinga yose yo gukwirakwiza amazi meza mu Karere ka Ngororero, biteganijwe ko hazubakwa imiyoboro ireshya n’ibilometero bisaga 270, imirimo yose, ikazatwara miliyari zisaga 10 z’amafaranga y’u Rwanda. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *