Imirimo yo kubaka Umuhanda ‘Gatumba- Bwira’ igeze kuri 84%, ndetse biteganyijwe ko imirimo izarangirana n’uyu mwaka.
Abatuye Imirenge ya Gatumba na Bwira bavuga ko umuhanda w’ibilometero birenga 16 uri gukorwa iwabo, bawitezeho koroshya ubuhahirane n’imigenderanire by’umwihariko uzaruhura abagana Ibitaro bya Muhororo na Santere y’Ubucuruzi ya Rusumo.
Umuhanda uhuza Imirenge ya Gatumba, Bwira na Nyange mu Karere ka Ngororero wari warangiritse, watangiye gukorwa ku wa 13 Nyakanga 2023.
Ikorwa ry’igice cya mbere cy’umuhanda Gatumba-Bwira ureshya n’ibilometero birenga 16, imashini zikigeze kure ndetse kiragana ku musozo
Mu buhamya bw’abatuye iyi mirenge, uyu muhanda wamaze kuba nyabagendwa, bawugaragaza nk’uwari ugoye kuwunyuramo nyamara ari wo ujya ku Bitaro bya Muhororo no muri Santere y’Ubucuruzi ya Rusumo.
Ni umuhanda, uretse kuba ikorwa ryawo ryaratanze akazi, abaturage ba Gatumba na Bwira bishimira ko bazashobora guhahirana byoroshye.
Umuhanda uhuza Imirenge ya Gatumba, Bwira na Nyange ufite uburebure bwa kilometero 45, uzakorwa mu byiciro 3 ku bufatanye bw’Akarere ka Ngororero n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga inzego z’ibanze, LODA.
Umuhanda uri kubakwa uzarangira utwaye arenga miliyari imwe na miliyoni 700 Frw. (RBA)