Ngororero: Ibitaro bishya bya Muhororo bizatwara Miliyari 30 Frw

0Shares

Ibitaro bya Muhororo by’Akarere ka Ngororero, bigiye kubakwa bundi bushya nk’uko umukuru w’igihugu yabyemereye abaturage kugira ngo serivisi zibitangirwamo zirusheho kunozwa.

Ni ibitaro bimaze imyaka 92 byubatswe bikaba byari bishaje ku buryo byabangamiraga serivisi haba ari ku babyivurizamo ndetse n’abakozi babyo.

Inyubako z’ibi bitaro bya Muhororo zigaragarira amaso ko zishaje bigashimangirwa n’abaturage bahivuriza.

Abakozi muri ibi bitaro na bo bemeza ko bitakijyanye n’igihe bakurikije uko bifuza kwakira ababagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu, Uwihoreye Patrick yavuze ko ibi bitaro vuba aha bigiye kubakwa bushya.

Yagize ati:”Si ukubivugurura ahubwo ni ukubyubaka, ni ibitaro umukuru w’igihugu, Paul Kagame yemereye abaturage ba Muhororo, bishakirwa ingengo y’imari, ubu muri uku kwezi biratangira kubakwa.”

Kuri ubu harimo gutegurwa ahazimurirwa abarwayi mu gihe imirimo izaba itangiye.

Ibitaro bya Muhororo ni ibyo mu 1932, byubatswe ari ibyo gufasha cyane cyane abakozi bakoraga mu by’amabuye y’agaciro, biza guhinduka ibitaro by’Akarere.

Umukuru w’igihugu yabyemereye abaturage ubwo aheruka muri ibi bice.

Izi nyubako zabyo zirashyirwa hasi hazamurwe inshya, amakuru akaba avuga ko kubyubaka bizatwara Miliyari zibarirwa muri 30 mu mafaranga y’u Rwanda. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *