Ngororero – Burera: Dr Ngirente yabasabye gukomeza kubungabunga Umutekano

0Shares

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasoje uruzinduko rw’iminsi 2 yakoreraga mu Turere twa Ngororero na Burere, asaba abaturage bo muri utu Turere gukomeza kubungabunga umutekano kuko ariwo musingi w’iterambere, ndetse bagakora cyane bakiteza imbere, bagateza imbere n’Igihugu.

Akanyamuneza n’ibyishimo, indirimbo ziherekejwe n’imbyino, nibyo byaranze abaturage ubwo bakiraga ndetse banaha ikaze Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wari uherekejwe n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma y’u Rwanda.

Yaba mu Ngororero no muri Burera, hombi ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe bwagarutse cyane mu kwibutsa abaturage inshingano zabo mu kubungabunga umutekano no gukora cyane.

Minisitiri w’Intebe yasoreje uruzinduko rwe asura ibikorwa by’umushoramari, Ray Power, uturuka mu Bwongereza, ufite uruganda rucukura rukanatunganya amabuye y’agaciro ya Coltan na Cassiterite ruherereye mu Karere ka Ngororero.

Ray Power, avuga ko yahisemo kuza gushora imari mu Rwanda bitewe n’umutekano uri mu gihugu ndetse n’ubwinshi bw’umutungo kamere uri munsi y’ubutaka bw’u Rwanda.

Abaturage bakora mu birombe no mu ruganda rw’uyu mushoramari bavuga ko bashimira Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose bituma abanyamahanga bahitamo kuzana ibikorwa byabo mu Rwanda, bakabyukiramo babona akazi.

Minisitiri w’Intebe yashoje uruzinduko rwe mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, nyuma yo kubanza gusura abaturage bo mu Karere ka Burera gaherereye mu Majyaruguru y’Igihugu.

Muri utu Turere twombi, yatangije igihembwe cy’ihinga 2025 B, ndetse anasura ibikorwa bitandukanye by’iterambere. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *