Ngoma: Hatashywe Gare yatwaye Miliyoni 750 Frw

Akarere ka Ngoma katashye Gare yuzuye itwaye agera kuri Miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye na Jali investment Group. Iyi Gare yatashywe kuri uyu wa Kane, ifite ubushobozi bwo kuzajya yakira Imodoka ziri hagati ya 150-200.

Yanyumviye John, agaruka ku mbogamizi bahuraga nazo mbere y’uko babona iyi Gare, yagize ati:”Aho twategereraga mbere hari habi. Ivumbi ryari ryinshi ndetse n’iyo Imvura yabaga yaguye twahuraga n’ikibazo cy’Ubunyerere n’Ivumbi. Izuba ryari ryose kuko nta Nyubako yo kuryugamamo twabaga dufite”.

Yunzemo agira ati:”Kubona iyi Gare ni igisubizo ku bijyanye n’Isuku n’Isukura mu Mujyi wacu. Kuri ubu, nta muntu uzongera kutunenga Isuku nke byakururwaga n’ibyo twagarutseho haruguru”.

“Twavaga Iwacu tumeze neza, tugasubirayo twahindanye. Uko tuzajya kuva mu Ngo zacu niko tuzasubirayo nyuma y’ibi byiza twazaniwe. Ibi byose nta kindi tubikesha uretse ubuyobozi bwiza dukesha Perezida Kagame”.

Ndayishimiye Prosper ukoara akazi k’Ubushoferi, yashimiye Leta y’Ubumwe yabatekerejeho, kuko mbere tutari tworohewe.

Igice cyayo kibanza, kigizwe n’aho Imodoka ziparika, Amazu y’Ubucuruzi n’Ubwiherero.

Bitewe n’ubwo bw’Ikibanza, igice cyayo cya kabiri kigizwe n’Inyubako y’Igorofa y’Ubucuruzi, izubakwa ahandi hazaboneka umwanya.

Umuyobozi wa Jali Investment Group, Col Twahirwa Dodo avuga ko Kaburimbo yubatswe muri iyi Gare ifite ubushobozi bwo kumara Imyaka 20 itarangirika.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude avuga ko, uretse kuba iyi Gare itanga isura nziza y’Umujyi wa Ngoma, yunzemo ko inatanga isura y’Umutekano ku bagenzi bahategera n’akazi k’abatari bacye”.

Ati:”Abantu benshi bagiye kubona Akazi. Harimo abazakoramo, abakata Amatike n’abandi batanga za Serivisi zinyuranye ku bagenzi bahanyura”.

“Iki ni igikorwa gikomeye mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubaka Imijyi ifite isura nziza, itekanye n’Iterambere ry’Igihugu muri rusange. Ibi bijyanye na Politiki y’Igihugu igamije Iterambere ridaheza mu rwego rwo gufasha abaturage”.

Iyi Gare irimo Icyumba cyateganirijwe abagore bakazajya bacyifashisha mu gihe baje gutega cyangwa basohotse mu Modoka.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *