Ngoma: Abenga Inzoga z’inkorano bashyiriweho ingamba simusiga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko bugiye gukora urutonde rw’abenga inzoga zitemewe n’amategeko kugira ngo ababigiramo uruhare bajye bakurikiranwa babihanirwe.

Yabikomojeho mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu gihe hirya no hino mu Karere ka Ngoma hakomeje kugaragara inzoga zenze mu buryo butujuje ubuziranenge cyangwa iz’inkorano.

Mu Kagari ka Bugera mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma ni hamwe mu ho inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziherutse gusanga ikimeze nk’uruganda rukora inzoga zitemewe mu rugo rw’umuturage.

Uyu mugabo uvugwa nk’umaze igihe kitari gito yenga bene izi nzoga, akoresheje ibintu bivangavanze birimo amajyani y’icyayi n’ibindi bifite ishusho nk’iy’ibitaka n’ibyatsi binyuranye byumishije, ntiyabonetse ngo agaragaze uko akora ibi binyobwa bita ‘‘umuti” ndetse n’umukozi we yanze gusobanura uko we na shebuja babigenza.

Uru ruganda rukivumburwa n’inzego z’umutekano byatangaje abaturage, nyamara abenshi bari baturanye na we ariko batazi ibyo akora.

Abaturage muri rusange banenga abanywa n’abacuruzi izi nzoga z’inkorano kuko zangiriza ubuzima zikadindiza n’iterambere.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bakomeza gushishikariza abaturage kujya batanga amakuru aho bakeka hengerwa inzoga z’inkorano.

Yagize ati:“Nk’umuturage wafashwe yabikoreraga mu mudugudu, ahantu hari inzego z’umudugudu zubakitse ariko mu by’ukuri ntibatange amakuru. Bigaragara ko ziriya nzoga zitujuje ibisabwa, ntibapimishije ngo Rwanda FDA ibe ibizi.’’

Yavuze ko abakora inzoga z’inkorano batazahabwa agahenge kandi ko n’ibihano biteganyijwe ku bazafatwa.

Ati:“Abaturage bakwiye kumva ko ari ibintu byangiza ubuzima bwabo kandi tubigarukaho kenshi mu nteko zabo n’ubukangurambaga. Icyo tugiye gukora ni urutonde rw’abo bantu, ariko tukajya no mu bikorwa byo kuzimena mu ruhame, [ababirimo] bagacibwa amande mbese amategeko akubahirizwa.”

“Ntitubyemere ko abantu babura ubuzima bitewe n’abantu bari mu nyungu zabo, bashaka gukora ibintu bitujuje ubuziranenge bakuramo amafaranga y’umurengera kandi bangiza ubuzima bw’abaturage.”

Impuguke mu buvuzi bw’indwara zo mu mubiri zivuga ko inzoga z’inkorano ari izo kwirindwa kuko zishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye zangiza uzinyoye.

Umuganga w’Indwara zo mu Mubiri mu Bitaro Bikuru bya Kibungo, Dr Niyonzima Charles, yasobanuye ububi bw’izi nzoga.

Mu bikorwa byabereye mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Ngoma, kuva ku wa Mbere, hashakishwa inzoga z’inkorano, hamaze kumenwa litiro 2040. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *