Umunya-Tanzania Dr Faustine Engelbert Ndugulile wari uherutse gutorerwa kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, yitabye Imana kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024.
Dr Faustine Ndugulile wari ufite imyaka 55, yaguye mu Buhinde azize uburwayi.
Mu butumwa bwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Dr. Tulia Ackson, yanyujije ku rubuga rwa “X” rw’iyi Nteko, yashimangiye iby’urupfu rwa Dr Ndugulile ndetse yihanganisha umuryango we.
Yagize ati:“Mbabajwe n’urupfu rwa Dr Faustine Ndugulile, umudepite akaba n’uwatowe guhagararira OMS muri Afurika. Mu izina ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko, nihanganishije umuryango we, abatuye Kigamboni n’Abanya-Tanzania bose.”
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Ghebreyesus, na bo bihanganishije umuryango wa nyakwigendera.
Dr. Faustine Ndugulile yatorewe manda y’imyaka 5 yo kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika tariki 27 Kanama 2024.
Uyu mwanya Dr. Ndugulile yari awuhataniyemo n’abakandida bane barimo Umunyarwanda Dr Mihigo Richard.
Byari biteganijwe ko azemezwa n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya OMS muri Gashyantare 2025 agahita atangira inshingano ze.
Yari yatowe asimbuye Dr. Matshidiso Moeti, wayoboraga iri shami kuva mu 2015. (RBA/OMS)