Ndayizeye Lellie Carelle yegukanye Ikamba rya Miss Burundi mu Birori byitabiriye na Madamu wa Perezida Evariste

Irushanwa ry’ubwiza Miss Burundi ryegukanywe na Ndayizeye Lellie Carelle wari uhagarariye Intara ya Bubanza, yahize bagenzi be mu bwiza, ubwenge n’umuco yegukana ikamba rya Miss Burundi 2023.

Uyu muhango witabiriwe na Madamu Angeline Ndayishimiye, umugore wa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Uyu mukobwa niwe wahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa yahize bagenzi 10 bageranye mu cyiciro cya nyuma mu birori byabereye kuri Donatus Conference Center mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2023.

Umuhango wo gutora Nyampinga w’u Burundi wa 2023 watambutse imbona nkubone kuri Televiziyo y’u Burundi (RNTB) ndetse no ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa nka Facebook na Youtube.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abantu bane barimo Roland Rugero, Ketty Ruhara, Cynthia Nduwayo Munezero ndetse na Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi 2022.

Mu ijambo rye, Umufasha wa Perezida Ndayishimiye, Angeline yavuze ko ashyigikiye iri rushanwa, asaba abakobwa bahatana muri iri rushanwa kunga ubumwe kugirango babashe kugera ku ntego zabo. Yavuze ko ‘gushyira hamwe ari imbaraga’.

Mu bandi bavuze ijambo muri uyu muhango harimo Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura. Ibi birori byanaranzwe n’imbyino za ba Nyampinga zubakiye ku muco w’iki gihugu.

Ibihembo kuri Miss Burundi 2023

Yahawe imodoka yo mu bwoko bwa ‘Ractis’, 480 Litre za essance mu gihe cy’umwaka umwe, ubwishingizi bw’ikinyabiziga mu gihe cy’umwaka, kumukorera imodoka igihe igize ikibazo, bazamwishyurira ishuri.

Buri kwezi azajya ahabwa umushahara w’amafaranga 500.000fbu [Ku mwaka ararenga Miliyoni 2.6 Frw- Ni mu gihe Nyampinga w’u Rwanda ahabwa Miliyoni 9, 600,000Frw ku mwaka].

Igisonga cya mbere yahembwe 2.500.000fbu anahabwa amafaranga yo kwiga. Igisonga cya kabiri yahawe 2.000.000fbu n’amafaranga yo kwiga.

Nyampinga ukunzwe ‘Miss Popularity’ yahembwe 1.500.000fbu n’amafaranga yo kwiga.

Amafoto

Ndayizeye Lellie Carelle yegukanye Ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2023

 

Uyu muhango witabiriwe na Madamu Angeline Ndayishimiye umufasha wa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *