NBA Africa igiye kubaka Ibibuga bya Basketball mu Rwanda

0Shares

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika ishami ry’Afurika (NBA Africa), ryatangaje ko riteganya kubaka ibibuga byo hanze (bidasakaye), by’uyu mukino mu bihugu birimo u Rwanda na Kenya, mu Mwaka utaha (2025).

Ni mu mujyo wo kuba NBA Africa yihaye wo kuba imaze kubaka ibibuga nk’ibi igihumbi (1000), mu myaka 10 iri imbere.

Aya makuru yatangarije mu kiganiro ubuyobozi bwa NBA Africa bwagiranye n’Itangazamakuru cyabereye i Nairobi ku murwa mukuru w’Igihugu cya Kenya, kuri uyu wa 08 Ukwakira 2024.

Muri iki kiganiro, hatangajwe muri Kenya hateganywa kubakwa ibibuga ijana (100), gusa ku bijyanye n’u Rwanda, nta mubare wigeze utangazwa.

Uretse kubaka ibi bibuga, biteganyijwe kandi ko hatangwa n’amahugurwa ku batoza n’abarimu b’umukino wa Basketball, hagamijwe kongerera ubumenyi ababa hafi y’uru rwego.

Uretse abatoza n’abarimu, abasifuzi nabo bazitabwaho, abashinzwe gutegura ibikorwa bifite aho bihuriye na Basketball n’abayobozi, nabo bazongererwa ubumenyi nk’uko byatangarijwe muri iki kiganiro.

Muri uyu mujyo kandi, hazanarushaho gushyirwa imbaraga mu mikino ya NBA Junior League.

Umwaka ushize w’i 2023, iyi Porogaramu ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na NBA, yitabiriwe n’abasaga 170,000 ku Mugabane w’Afurika.

Amafoto: NBA Africa X

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *