Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, yaraye ihagurutse i Kigali ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe, yerekeza muri Tanzanita gukina Irushanwa riterwa Inkunga na Perezida Kagame Paul ndetse rikaba rinamwitirirwa, rizwi nka CECAFA Kagame Cup.
Mu bakinnyi 24 berekeje muri iri rushanwa bajyanye n’Umutoza mushya Darko Novic, barimo n’abashya iyi kipe iherutse gusinyisha.
Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2024, amakipe yo mu bihugu bigize Afurika y’i Burasirazuba, azaba yesuranira muri Tanzaniya na Zanzibar.
Abakinnyi baherutse gusinyishwa barimo; Abanya-Ghana babiri ‘Richmond Lamptey na Seidu Dauda’, Froduard Mugiraneza, Olivier Dushimama, Gilbert Byiringiro, Arsene Tuyisenge, Ivan Ruhamyankiko, Alioum Souane na Mamady Sy bose bari mu berekeje muri iri rushanwa.
Gusa, Sharaf Shaiboub ntari mu bakinnyi bajyanye na APR FC, mu gihe amakuru yo gutandukana n’iyi Kipe akomeje kwiyongera.
APR FC iheruka iri rushanwa mu 2010, iratangira imikino yayo kuri uyu wa kabiri yesurana na Singida yo muri Tanzaniya, ku wa gatanu izakine na El Merrikh yo muri Sudani y’Epfo, ikazasoza imikino yo mu itsinda rya gatatu iherereyemo tariki ya 15 Nyakanga ihura na Villa Sports Club yo muri Uganda.
Uretse kuba igiye gushaka igikombe imaze Imyaka 14 idatwara, iri rushanwa kandi APR FC izaryifashisha mu rwego rwo kwitegura Umwaka mushya 2024-25, harimo Shampiyona n’imikino ya CAF Champions League.
Abakinnyi APR FC yajyanye muri CECAFA Kagame Cup
1. Dieudonne Ndayishimiye
2. Yunussu Nshimiyimana
3. Frodouard Mugiraneza
4. Olivier Dushimimana
5. Ismail Nshimirimana
6. Gilbert Byiringiro
7. Seidu Dauda Yassif
8. Claude Niyomugabo
9. Ivan Ruhamyankiko
10. Richmond Lamptey
11. Clement Niyigena
12. Arsene Tuyisenge
13. Gilbert Mugisha
14. Bosco Ruboneka
15. Alain Kwitonda
16. Pierre Ishimwe
17. Alioum Souane
18. Elia Kategeya
19. Taddeo Lwanga
20. Victor Mbaoma
21. Pavelh Ndzila
22. Mamadou Sy
23. Apam Bemol
24. Ramadan Niyibizi.