Muzungu Gerald yahawe kuyobora Karongi by’agateganyo

0Shares

Muzungu Gerald wigeze kuba Meya wa Kirehe, yagizwe Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Karongi, asimbuye Mukase Valentine weguye ku nshingano ze.

Mukase yeguye ku mwanya we ku wa Gatanu, tariki ya 15 Ugushyingo 2024. Mu ibaruwa yanditse yavuze ko ari icyemezo yafashe ku mpamvu ze bwite.

Mu bandi beguye harimo Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niragire Théophile na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Dusingize Donatha.

Ubwegure bwabo bwemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi idasanzwe yateranye ku wa Gatanu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yatangarije Radio Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Gatanu ko aba bayobozi beguye ku mpamvu zabo bwite.

Yagize ati:“Abo bayobozi uko ari batatu beguye ku bwende bwabo nk’uko babyanditse kandi nta n’igitangaza kirimo kuko si ubwa mbere, si n’ubwa nyuma kuba abayobozi bumva ko batagishoboye gushyira mu bikorwa inshingano batorewe cyangwa se bahawe. Iyo wumva ko utabishoboye ni byiza kwegura.”

Yavuze ko nta byacitse yabaye muri Karongi, ahubwo icyabaye ari uko abo bayobozi beguye bifuje ko serivisi zihabwa abaturage zikomeza ariko bo bakaba babonye ko batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano bari baratorewe.

Ati:“Ubundi umuturage wo mu Karere ka Karongi agomba kumva ko ntabwo byacitse, guhinduka kw’abayobozi ni ibisanzwe kandi ntibumve ko bari bonyine, bari hamwe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ku buryo nyuma yo kwegura Minisiteri iri gutekereza uburyo haboneka abandi babasimbura, serivisi zigakomeza ku muturage.”

Nyuma y’umunsi umwe beguye, Akarere ka Karongi kahawe abayobozi bakayobora mu buryo bw’agateganyo.

Muzungu Gerald yagizwe Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Karongi, asimbuye Mukase Valentine ndetse aba bombi bahererekanyije ububasha mu muhango wabereye ku biro byako kuri uyu wa Gatandatu.

Nsabiruta Maurice we yasimbuye by’agateganyo Niragire Théophile wari Visi Meya ushinzwe Ubukungu.

Muzungu Gerald si mushya mu buyobozi bw’inzego z’ibanze. Yayoboye Akarere ka Kirehe kuva ku wa 31 Ukuboza 2014 kugeza mu 2021, ubwo yasimburwaga na Bruno Rangira. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *