“Muzakomere ku ndangagaciro z’Abanyarwanda” – DIGP Sano yasezeye Abapolisi bagiye i Juba

0Shares

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

DIGP Vincent Sano yakiriye aba bapolisi ku wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2025, ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Abahawe impanuro ni abapolisi 160 bagize Itsinda RWAFPU3-7, rigizwe n’umubare munini w’abapolisikazi bayobowe na SSP Donatha Nyinawumuntu.

DIGP Sano yabasabye kuzashyira mu bikorwa inyigisho bahawe barangwa n’umuhate, ubunyamwuga n’imyitwarire myiza kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo.

Yagize ati:“Mwatoranyijwe kujya guhagararira igihugu na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko mu butumwa bitewe n’uko mushoboye, muhabwa n’amahugurwa abategura kuzakora akazi mugiyemo yiyongera ku bikorwa byo gucunga umutekano mwari musanzwe mugiramo uruhare imbere mu gihugu”.

“Mu butumwa mugiyemo muzakomeze kurangwa n’umuhate mu kazi, gukora kinyamwuga n’imyitwarire myiza musigasire icyizere mwagiriwe.”

Yakomeje abasaba kuzabana neza no kubahana hagati yabo bubaha n’imico itandukanye y’abandi bazakorana bakomoka mu bindi bihugu.

Yavuze ati:“Aho mugiye gukorera, muzakorana n’izindi nzego zitandukanye zo mu bindi bihugu. Muzakomeze kubana neza hagati yanyu mukomere ku muco n’indangagaciro zacu nk’Abanyarwanda ariko mwirinde no gutesha agaciro imico y’ahandi.”

DIGP Sano yabibukije ko ubutumwa bagiyemo atari ubw’umuntu ku giti cye, abasaba kuzakorera hamwe nk’ikipe basenyera umugozi umwe, bumvira amabwiriza kandi bakagisha inama aho bafite gushidikanya.

Yasoje abasaba kuzarangwa n’isuku, gufata neza ibikoresho bazifashisha mu kazi no kugashyira imbere, birinda gutakaza umwanya ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi bidafite umumaro kugira ngo bakomeze guhesha isura nziza Igihugu na Polisi y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko abapolisi bagize Itsinda RWAFPU3-7, bazahaguruka i Kigali, ku wa Kane, tariki ya 16 Mutarama 2025, berekeza i Juba mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, aho bazasimbura bagenzi babo bagize Itsinda RWAFPU3-6 bamaze umwaka mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *