Maniragaba Emmanuel wo mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve, ahangayikishijwe no kubura amafaranga ibihumbi 730 yari abikiye umuturanyi yaburiye mu gikorwa cyo kumutabara, basohora ibintu mu nzu yari imaze gufatwa n’inkongi.
Ni ikibazo cyabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo uwo muturage yari mu murima we n’umugore n’abana bahinga, bigeze mu ma saa yine bamuhamagara bamubwira ko inzu ye yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Ngo ubwo abaturanyi be bamutabaraga basohora ibintu mu nzu ngo bidashya, mu gihe Polisi yazimyaga uwo muriro, ngo yaburiyemo amafaranga ibihumbi 730 yari abikiye umuturanyi wari wagurishije inka ebyiri.
Yavuze icyamuteye kubikira abo baturanyi ayo mafaranga ati “Bakimara kugurisha inka zabo ebyiri, bagiranye amakimbirane ntibumvikana neza icyo bakoresha ayo mafaranga, njye nk’Umuyobozi w’Isibo bangirira icyizere bansaba kuba nyababikiye mu gihe bagitekereza icyo bayakoresha”.
Yavuze ko ayo mafaranga yayabitse munsi ya matola araraho, muri uko gusohora ibintu ubwo inzu yari imaze gufatwa n’inkongi ayoberwa uwasohoye matola akeka ko ari na we watwaye ayo mafaranga.
Arongera ati “Abaturage baje kuntabara bageraga muri 400, ntabwo nari kumenya uwasohoye matola aho amafaranga yari abitse, nkaba nkeka ko uwasohoye iyo matola ari we wayatwaye, kugeza ubu Polisi na RIB baracyari mu iperereza ntiharaboneka uwayatwaye, ubuyobozi bwo ntacyo burabivugaho”.
Uwo mugabo akeka ko inzu ye yaba yaratwitswe ku bw’akagambane, aho batwitse uruzitiro rwari rugizwe n’amashami y’inturusu bigakongeza n’inzu, k’ubw’amahirwe Polisi ishinzwe kuzimya inkongi ihagoboka inzu atarangirika cyane.
Avuga ko uretse ayo mafaranga yabuze, intama ebyiri n’ihene imwe zari ziziritse hanze zahiye zirapfa, hashya n’ibigori byari ku ibaraza avuga ko byavamo imifuka itatu, hashya n’ibishyimbo byari hanze bitarahurwa, akaba ari ho ahera asaba Leta inkunga.
Ati “Leta ndayisaba ubufasha ngo ingoboke, nta bushobozi mfite bwo gusana inzu yangiritse cyane, imyaka n’amatungo byahiye, nta mwenda wo kwambara kuko yahiriye hanze aho twari twasize tuyanitse, nsigaye iheruheru, Leta ni yo mpanze amaso, ingoboke inkure mu mazi abira”.