Musanze: Kwirinda Icyorezo cya Marburg byashyizwe ku rwego rwo hejuru

0Shares

Mu gihe hirya no hino mu Mujyi wa Musanze hakajijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marburg cyane cyane ahatangirwa serivisi zinyuranye, hakenewe kongerwa ingufu mu nkengero z’uyu Mujyi aho usanga izi ngamba zitari zubahirizwa uko bikwiye.

Muri Gare ya Musanze abaturage bashyiriweho uburyo bwo gukaraba bakoresheje amazi meza n’isabuni cyangwa umuti wica udukoko, abaturage bakavuga ko bumva neza uburemere bw’iki cyorezo none ingamba zo ku cyirinda bazigize izabo.

Umuyobozi wa Gare ya Musanze, Rwakagabo Dan avuga ko hari andi mabwiriza bahaye abayobozi b’ibinyabiziga bagomba gukurikiza.

Mu Mujyi wa Musanze hari urubyiruko rw’abakorerabushake rurenga 400 ruri mu bukangurambaga bufasha abaturage kwirinda icyo cyorezo.

Muri za Farumasi ngo imiti yica udukoko (Hand Sanitizer) iri kugurwa ku bwinshi.

N’ubwo ku bikorwaremezo bihuriraho abantu benshi hari ubwirinzi bufatika, si ko bimeze mu makaritsiye, hake hari kandagira ukarabe, n’ubwo hari n’izidakora. 

Aho hose ngo niho hagiye gushyirwa imbaraga nk’uko bishimangirwa na Ntambara Allan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza.

Kugeza ubu nta cyorezo cya Marburg kiragaragara mu Karere ka Musanze, abatuye muri ako Karere bavuga ko bazakora ibishoboka byose bakirinda icyo cyorezo kuko ngo COVID-19 yabasigiye amasomo akomeye. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *