Umutoni Francoise, Umuturage wo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, aravugwaho kwiyicira Umugabo, nawe agahita yiyahura. Biravugwa ko uyu Umutoni Francoise yishe Hagenimana Innocent amuteye ibyuma.
Tariki ya 17 Mata 2025, nibwo abaturage bo mu Kagali ka Rubindi mu Mudugudu wa Gacondo ho mu Murenge wa Gataraga, babyukiye kuri iyi nkuru yabaciyemo igikuba.
Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko aya mahano yakomotse ku makimbirane ashingiye ku mitungo.
Bavuga ko Hagenimana Innocent
Yazize amafaranga yagurishije Ishyamba yari afatanyije na bashiki be, Amafaranga avuyemo ntaheho Umugore we. Nawe agahigira kumuhitana.
Urupfu rwabo rwagize Impfubyi abana batatu bari barabyaranye. Aba barimo uwari ufite imyaka 8, mu gihe umuto yari afite imyaka 3.
Bavuze ko mbere y’uko aya mahano aba, Nyina yabanje kubatuma Agasuka [Isuka nto] ku baturanyi. Aka Gasuka ngo n’agakoreshwa babagara Ibishyimbo. Bagarutse, basanze Urugi rw’Icyumba cy’Ababyeyi rufunze, bahuruza abaturanyi.
Nyuma yo kumva ugutabaza kw’abana, Abaturanyi batabariye hafi, bahamagara telefone y’Umugabo [Hagenimana Innocent], bumva iri gusonera mu Nzu ariko nta muntu uri kuyitaba. Bahitamo kwica Urugi, bagezemo basanga bombi bapfuye
Abaturanyi babo, batangaje ko Nyakwigendera [Hagenimana Innocent] yari Umujyanama w’Ubuzima, mu gihe Umugore yari ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mudugudu wa Gacondo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yahamije aya makuru agira ati:’’Twahise tugerayo dusanga koko Umugore n’Umugabo bapfuye, ariko wareba ibimenyetso bihari, ukabona ko Umugabo yishwe kuko Umugore nawe yimanitse. Bigaragara ko yabikoze amaze kumwica’’.
Nsengimana yasoje ahumuriza abaturage, abasaba kwirinda amakimbirane yo mu Miryango, n’aho agaragaye bakihutira gutangira amakuru ku gihe.
Amafoto

