Musanze: Bamwe mu baturage batishoboye bahize kuzajya biyishyurira Mituweli

Abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bw’uyu mwaka, baravuga ko bafashe ingamba zo gukora cyane kugira ngo umwaka utaha uzasange bafite ubushobozi bwo kuyiyishyurira.

Abatuye muri uyu Murenge wa Gashaki bavuga ko bamaze gusobanukirwa inyungu zo gutanga ubwisungane mu kwivuza gusa ngo ubushobozi bwo gutanga iy’uyu mwaka bwari bwabuze kuri bamwe.

Ni muri urwo rwego mu gushyigikira iyi gahunda, Jörn Fischer rwiyemezamirimo ukorera muri uyu murenge yatangiye ubwisungane mu kwivuza abaturage 100.

Abishyuriwe bashima iyi nkunga ariko bagahiga ko ubutaha baziyishyurira.

Kugeza ubu Umurenge wa Gashaki ugeze kuri 72% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’uyu mwaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo MUNYENTWARI Damascène asaba abatarishyura kubikora mu kwirinda ko barembera mu ngo.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iherutse gutangaza ko ntawe uzongera guhabwa serivisi hashingiwe ku cyiciro cy’ubudehe arimo, ibintu byatumye n’umubare w’abishyurirwaga na leta ubwisungane mu kwivuza ugabanuka. Nko mu Murenge wa Gashaki bari 856 ariko ubu basigaye ari 135, abandi bakaba basabwa kwiyishyurira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *