Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yasuye inganda zikorera mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Musanze, zirimo urukora Isima ndetse n’urw’Imyenda, ashimangira ko imirimo ihakorerwa ari igisubizo ku kunoza ubuziranenge ndetse abizeza ubuvugizi ku bibazo bafite.
Uruganda rw’imyenda rwitwa Gorilla Textile rwubatswe mu cyanya cy’inganda cya Musanze, imirimo yo ku rwubaka yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2023, ubu ibikorwa bigeze 60%.
Ku ikubitiro abakozi bagera kuri 500 biganjemo abadozi bamaze ku ruhabwamo akazi.
Muri iki cyanya cy’inganda cya Musanze hakorera n’urwa Cimerwa rukora isima, rwahoze ari Prime Ciment, rukaba rumaze amezi atatu ruguzwe na CIMERWA.
Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Verma Mangesh Kumar yagaragarije Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ko n’ubwo hari byinshi bishimira ariko hakiri imbogamizi zibakoma mu nkokora.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yashimye ko uru ruganda rurimo gutunganya isima ifite ubuziranenge budakemangwa.
Yavuze kandi ko ibibazo by’imicungire mibi byari muri uru ruganda bimaze gukemuka, avuga ko n’icyumuriro nacyo gikemuka vuba.
Ku ruganda rw’imyenda ho, Minisitiri Sebahizi yashimye ubwiza bw’imyenda rwatangiye gutunganya.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda arimo gusura ibyanya by’inganda hirya no hino mu gihugu, kugira ngo hasuzumwe imbogamizi zihari zikemurwe.
Ibyo byose bigamije kongera ikibatsi mu mikorere y’inganda. (RBA)
Amafoto