Abaturage bo mu Karere ka Musanze barimo abangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda Butare -Shashi -Rwaza- Gacaca basaba ko bakwishyurwa, bagahabwa ingurane ziteganywa n’amategeko.
Uretse iki kibazo cy’ingurane, aba baturage bashimira Leta ko uyu muhanda urimo gukorwa uzabafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Ikorwa ry’umuhanda Butare -Shashi -Rwaza- Gacaca ureshya n’ibilometero bisaga 13 ryatumye urubyiruko n’abakuze barenga 200 babonamo akazi ndetse bishimira ko ugiye kubavana mu bwigunge.
Abaturiye ahari kubakwa uyu muhanda barimo abafite imitungo iwegereye basabye kwishyurwa kuko yangiritse ndetse hari n’abavuga ko bitewe n’imashini ziwutsindagira, inzu zabo zasigaye mu manegeka.
Kugeza ubu imirimo yo gutunganya uyu muhanda ureshya n’ibilometero 14 igeze ku gipimo cya 90%.
Abawuturiye bawitezeho gufasha abakerarugendo kugera ku Kiyaga cya Ruhondo no kuwubyaza umusaruro kuko ari wo bazajya bifashisha bagana ku Kigo Nderabuzima cya Gacaca.
Umukozi w’Akarere ka Musanze uyobora Ishami rishinzwe Ibikorwaremezo n’Imyubakire, Nizeyimana Etienne, yijeje abo baturage bangirijwe ibyabo ko bazabarirwa bakishyurwa.
Umuhanda Butare -Shashi -Rwaza-Gacaca uzashyirwamo laterite, biteganyijwe ko uzuzura utwaye kuri miliyari 1,6 Frw.
Iyubakwa ry’uyu muhanda ryahaye akazi abaturage barenga 200 bo mu Karere ka Musanze ndetse babwiye RBA ko byabafashije kwivana mu bukene. (RBA)
Amafoto