Musanze: 4 bakomeretse bajya gukiza Umugore n’Umugabo 

0Shares

Abantu bane bakomerekeye mu gikorwa cyo guhosha amakimbirane hagati y’Umugabo witwa Mbarushimana Jean Pierre n’umugore we.

Ibi byabaye mu ma saa tanu z’ijoro ryo ku wa kabiri tariki 20 Kamena 2023, nyuma y’aho uwo mugabo ngo yari avuye kunywa inzoga.

Ubwo yageraga iwe binavugwa ko yari yasinze, yabyukije abana n’umugore we atangira kubakubita, mu gutabaza ngo atabamaramo umwuka, abaturanyi bihutira guhurura, bahageze afata umuhoro arabatema akomeretsamo bane.

Irankunda Aimé Fils, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabirizi Umurenge wa Gacaca urwo rugo ruherereyemo, yemeje aya makuru.

Yagize ati “Urwo rugo rubana mu makimbirane. Birushaho gukomera iyo umugabo yanyweye inzoga agasinda. Ni nabyo byabayeho ubwo yatahaga muri iryo joro, yari yasinze ageze mu rugo atangira guhondagura umugore n’abana. Abo baturanyi rero bumvise muri urwo rugo bavuza induru bihutirayo ngo bayihoshe mu kwirinda ko hari uwahasiga ubuzima. Mu kugerageza kubarwanya rero, yafashe umuhoro agenda abatema. Babiri muri bo ni abagore barimo n’umwana we abandi babiri ni abagabo”.

Uyu mugabo ngo ni kenshi bamusura mu rugo iwe bakamugira inama z’uburyo yarwitaho, ngo arurinde umutekano mucye, ariko bikanga bikaba ay’ubusa.

Akomeza ati “Tumusura kenshi tukamubwira ingaruka z’amakimbirane n’uburyo adindiza iterambere ry’ingo, yewe tukanakoresha ingero zifatika z’imiryango ibanye neza kandi itekanye ariko bigasa n’aho we atabikozwa, agakomeza kubabuza agahenge”.

Abo bantu bakomerekejwe na Mbarushimana barimo abo yatemye mu mutwe no mu biganza, bahise bashyikirizwa inzego z’ubuvuzi ngo zibiteho.

Ni mu gihe we yashyikirijwe Polisi ngo imugeze mu maboko ya RIB, ngo hakorwe iperereza kuri iki cyaha acyekwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *