Kuri uyu wa Gatandatu, mu Cyumba cy’Inama cya Hotel Lemigo ku Kimihurura, habereye inama y’inteko rusange isanzwe y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ikaba yasize Munyantwali Alphonse atorewe kuyobora iri Shyirahamwe mu gihe cy’Imyaka 2 yasinzwe n’ubuyobozi bwa Nizeyimana Olivier weguye Manda itarangiye.
Uretse gutora Munyantwali, hanatowe abandi bazamufasha, guhera kuri Visi Perezida, kugeza ku muyobozi ushinzwe Ikipe z’Igihugu mu byiciro bitandukanye.
Munyantwali Alphonse, wari umukandida rukumbi, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yizeza abanyamuryango ko azagendera ku bitekerezo byabo mu gukora impinduka zikenewe.
Mu ijambo nyuma yo gutorerwa kuyobora Ferwafa, Bwana Munyantwali yagize ati:”Iyi Manda y’imyaka 2 dutorewe, nzakora ibishoboka byose, kugira ngo Ruhago ikomeze kuba Siporo ihatse izindi imbere mu gihugu”.
“Ndashimira komite dusimbuye, kandi ndizeza abanyamuryango ko ntacyo bazaburana iyi komite yacu, kuko badutoye ngo tube abakozi babo”.
Intumwa ya FIFA yari yitabiriye amatora ya FERWAFA, Umunyanijeriya Amaju Melvin Pinnick ageza ijambo ku banyamuryango yagize ati:”Mbaje kwifuriza ishya n’ihirwe komite imaze gutorwa, mu izina rya Gianni Infantino perezida wa FIFA, Patrice Motsepe uyobora CAF”.
Iyi ntumwa ya FIFA mu matora yaneze gukoresha igihe kinini abantu barimo gutora bicaye byakabaye ngobwa ko ari bintu bidatwara amasaha arenga 10 yagize ati””Iyi nteko rusange iciye amateka yo kuba imwe mu zimaze igihe, kuko guhera saa 10:00 kugeza saa 18:00, ni igihe kinini. Iyi ngingo muzayikosore”.
Yakomeje akebura FERWAFA ku mategeko yayo ko aha ubwisanzure buri wese ku mupira wa maguru ko yavugururwa buri wese akareka kugira ijambo kuri ruhago yagize ati”Amategeko yanyu nabonye harimo ibihato. Niba mushaka gutera imbere muri ruhago, mugomba kugira ibyo muhindura, by’umwihariko buri wese akareka kugira ijambo kuri Ruhago nk’uko bimeze ubu, kuko bikomeje iterambere riragoye”.
Intumwa ya FIFA yasabye abanyamuryango kudatererana abayobozi bashya batowe
“U Rwanda ni Igihugu kiza kandi kinyura buri wese. Ibi mugomba kubishimangira mutanga umusaruro. Banyamuryango, ntabwo ubuyobozi mutoye mubashyizeho ngo mubikoreze imitwaro yose mufite, ahubwo mugomba gukorana mu rwego rwo kugera ku musaruro urambye”.
“Mufashe bwana Munyantwali, mureke kumuharira umupira wenyine nk’uko byagenze ku bamubanjirije. Ibi ntabwo biba mu gihugu cyanyu gusa, kuko inshuro nyinshi, abayobozi bagiye bikorezwa inshingano, ariyo mpamvu usanga nta kigerwaho”.
Asoza yagize ati:”Ndifuriza amahirwe masa komite nshya. Imana izayigende imbere. Gusa, muzirinde kongera gutuma habaho inama y’inteko rusange imara igihe kingana gutya, kuko guhera saa 10:00 kugeza saa 18:00 ni igihe kirekire ku bantu bicaye hamwe”.
Ibindi byavuye munteko rusange nuko ikipe ya ISONGA FC imaze imyaka isaga 3 ititabira imikino itegurwa na Ferwafa, Inteko rusange yambuye iyi kipe ndeste n’ubuyobozi bwayo kugira uruhare mu bikorwa bya Ruhago imbere mu gihugu.
Uko amatora yagenze
Munyantwali Alphonse, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)
Habyarimama Matiku Marcel yatorewe kuba Visi Perezida wa Ferwafa ufite mu nshingano ze Imiyoborere n’Ubukungu.
Mugisha Richard yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri wa Ferwafa ushinzwe Tekinike.
Rugambwa Jean Marie usanzwe ukora muri Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), yatorewe kuba Komiseri wa Ferwafa ushinzwe Ubukungu.
Rwakunda Quinta, yatorewe kuba Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka abaterankunga muri Ferwafa.
Turatsinze Amani Evariste, yatorewe kuba Komiseri ushinwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Sheikh Habimana Hamdan yatorewe kuba komiseri ushinzwe Tekinike n’iterambere rya Ruhago muri Ferwafa.
Munyankaka Ancille, yatorewe kuyobora Komisiyo y’iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa.
Rurangirwa Louis, atorewe yatorewe Komisiyo y’Umutekano muri Ferwafa.
Gasarabwe Claudine yatorewe kuyobora Komisiyo y’Amategeko muri Ferwafa.
Lt Col Dr Gatsinzi Hebert, yatorewe kuyobora Komisiyo y’Ubuvuzi muri Ferwafa.
Bwana Ngendahayo Vedaste, yatorewe umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu.
Amafoto