Munyana Cynthia yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga muri Manda y’Imyaka ine iri imbere (2024-2028), asimbuye Girimbabazi Rugabira Pamela.
Ni mu matora yakozwe kuri uyu wa 24 Kanama 2024, mu nteko rusange idasanzwe yahurije abanyamuryango mu cyumba cy’Inama cya Minisiteri ya Siporo, i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Uretse Munyana watorewe kuba Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Rusamaza Bayiro Alphonse yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere, Umuhoza Betty atorerwa kuba Visi Perezida wa kabiri, Umutoniwase Florentine yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’iri Shyirahamwe, mu gihe Mushimiyimana Chantal yatorewe Umwanya w’Umubitsi.
Iyi komite yasimbuye iyari icyuye igihe, yari yaratowe tariki ya 26 Mutarama 2020.
Komite icyuye igihe yari iyobowe na Girimbabazi Rugabira Pamela, Uwitonze Jean Sauver wari Visi Perezida wa mbere, Uzabakiriho Innocent wari Visi Perezida wa kabiri, Bazatsinda James wari Umunyamabanga ndetse na Mushimiyimana Chantal wari Umubitsi.
Muri aba uko ari batanu, Mushimiyimana Chantal niwe wongeye kugirirwa ikizere.
Nyuma y’aya matora, Rugabira utari watanze kandidatire, yashimiye abo bafatanyije bose muri uru rugendo rw’Imyaka ine bari bamaze we na Komite yari ayoboye, asaba Abanyamuryango kuzashyigikira komite nshya hagamijwe iterambere ry’umukino wo Koga mu Rwanda.
Akomoza ku kizere yagiriwe n’Abanyamuryango, Munyana Cynthia yabashimiye kuba bamuhisemo, abasezeranya kuzakora igishoboka cyose Umukino wo Koga ugakomeza gutera imbere haba imbere mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.
Yaboneyeho kandi gushimira komite icyuye igiye, yungamo ko bazafatanya mu guteza uyu mukino imbere kuko ukibakeneye.
Aya matora yitabiriwe n’Abanyamuryago 9 b’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, akurikiranwa na Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama.
Amafoto