Torsten Frank Spittler, umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ukomoka mu Budage, yatangaje ko atari kunyurwa n’uburyo ibintu biri kugenda mu bijyanye no kumwongerera amasezerano cyangwa kumuhakanira agashaka ibindi byerekezo.
Ni mu gihe mu kwezi gutaha (12), amasezerano uyu mugabo yari afite azaba ashyizweho akadomo. Gusa, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ntangiriro z’uku kwezi (11), umuyobozi w’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, Ferwafa, Alphonse Munyantwali, yatangaje ko ibiganiro birimbanyije, n’ubwo nta byinshi yabivuzeho.
Ku ruhande rw’Umutoza Torsten Frank Spittler akomoza ku kongera aya masezerano, yagize ati:“Bambwiye (Alphonse Munyantwali) ko bifuza kongera amasezerano. Bampaye bimwe mu byo yifuza byashingirwaho. Gusa nta cyarimo. Wabonaga bitabafasheho. Ibintu n’uko bihagaze kugeza ubu”.
Akomoza niba yifuza kuguma ku ruhembe rwo gutoza Amavubi, yakomeje agira ati:“Mbere na mbere, biri mu biganza byabo (Ferwafa), kunyereka ko bakinkeneye. Nkurikije imbata y’amasezerano bampaye, ntacyagaragazaga ko nkenewe. Ni gutya bimeze” .
Mu gihe cy’Umwaka amaze mu Mavubi, Torsten Frank Spittler yakoze akazi gakomeye by’umwihariko mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika (AFCON) kizakinirwa muri Maroke mu Mpeshyi y’Umwaka utaha (2025).
N’ubwo iyi tike itabonetse, mu itsinda rya kane (Pool D) Amavubi yari arimo asangiye na Nijeriya, Benin na Libya, Amavubi y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota 8 yanganyaga na Benin yari ku mwanya wa kabiri.
Gusa, ntabwo aya manota yayemereye kubona iyi tike, kuko yari afite umwenda w’ibitego 2, mu gihe Benin nta mwenda yari ifite, ihita ibona itike icyo.
Mu gihe cy’Amezi 12, Torsten Frank Spittler amaze gutoza Amavubi imikino 14, yatsinzemo 6, anganya 4, atsindwa indi 4.