Agahinda kari kose ku maso y’abakinnyi, abafana n’abayobozi b’Ikipe ya Rayon Sports, nyuma yo gutsindwa na Mukura VS&L ibitego 2-1 mu mukino usoza ibanza ya Shampiyona.
Uyu mukino wakiniwe kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2025.
Ibitego bibiri byo mu gice cya mbere cy’umukino byatsinzwe na Jordan Nzau Dimbumba ku munota wa 39 n’icya Fred Niyonizeye ku wa 44, byatumye Rayon Sports yifata mapfubyi.
Impozamarira muri uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports, yatsinzwe na Fall Ngagne ku munota wa 52 w’umukino, kuri penaliti.
Ku ikubitiro, Rayon Sports yatangiye umukino yotsa igitutu Mukura VS&L, ndetse ibi byari bigiye kubyara umusaruro ku munota wa mbere, ubwo Fall Ngagne yabonaga amahirwe yo kunyeganyeza inshundura, ariko akaberwa ibamba n’Umunyezamu wa Mukura VS&L, Nicholas Sebwato.
Nyuma y’aya mahirwe, amakipe yokomeje kotsacya igitutu, cyane cyane mu rubuga rw’amahirwa rwa buri kipe.
Umunota wa 13 w’umukino wari uwamahirwe kuruhande rwa Mukura VS&L, nyuma y’uko Zuberi Hakizimana yakinanye na Fred Niyonizeye, ariko ntacyo byatanze, kuko uyu mukinnyi yawunyujije hanze y’izamu.
Mukura VS&L yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports, ndetse ku munota wa 20, Agyenim Boateng anyura muri ba myugariro b’iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru, agushwa mu rubuga rw’amahina, ariko Umusifuzi w’uyu mukino, Moise Mulindangabo, avuga ko ntacyabaye.
Rayon Sports yahise ikanguka, Fall Ngagne agundagurana na myugariro wa Mukura VS&L, Abdul Jalilu, amubera ibamba.
Nyuma ya Ngagne, ku munota wa 26, Adama Bagayogo yongeye kugerageza Umunyezamu wa Mukura VS&L, Sebwato ndetse byari bigiye kumuhira, ariko Abdul Jalilu atabarira hafi.
Uku gukorana mu jisho hagati y’impande zombi, kwaje gushyirwaho akadomo ku munota wa 39, ku mupira watewe na Dimbumba, Zuberi Hakizimana anyura byoroshye kuri Ali Serumogo, mbere y’uko Omar Gning yandagazwa.
Nyuma y’iminota 5 itsinze icya mbere, Mukura VS&L yongeye kunyeganyeza amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Fred Niyonizeye.
Iki gitego cyahagurukije Umutoza Lofti Afahmia n’abafana ba Mukura VS&L by’umwihariko, kuko basaga n’abarangije umukino.
Amakipe yombi akiva mu rwambariro, umutoza wa Rayon Sports, Robertinho yahise akora impinduka eshatu zihuse.
Olivier Niyonzima (Sefu), Kevin Muhire na Aziz Bassane binjiye mu kibuga basimbuye Richard Ndayishimiye, Fiston Ishimwe na Hadji lraguha.
Izi mpinduka zahiriye Rayon Sports, kuko yahise igaragaza gushengabaza hagati mu kibuga ha Mukura VS&L, mu gihe nyamara hari hayizonze mu gice cya mbere.
Uguhangana kwakomeje kwiyongera, kuva mu bakinnyi kugera mu batoza, kuko ku munota wa 47, Umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, Andre Mazimpaka yeretswe ikarita itukura.
Umutoza wa 50 wahinduye uko uyu mukino wari umeze, nyuma y’uko Aziz Bassane agushijwe mu rubuga rw’amahina na Chris Rushema.
Moise Mulindangabo yahise atanga penaliti, iyi yahise iterwa neza na Fall Ngagne, Sebwato ntiyamenya aho umupira unyuze.
Ibitego 2-1 mu gihe umukino wari ugishigaje hafi iminota 40 yo gukinwa, byashyize Mukura VS&L ku gitutu, ihita ikora impinduka.
Ku munota wa 55 w’umukino, Muvandimwe Jean Marie Vianney yasimbuye Hakizimana wari wagize imvune, mu gihe Bonheur Sunzu yasimbuye Emmanuel Nsabimana.
Izi mpinduka zagaragaye ko yari amayeri y’umukino, zatumye amakipe yombi akomeza gucungana ku jisho.
Ku munota wa 62 w’umukino, Boateng yacenze myugariro Gning, yinjira mu rubuga rw’amahina, ariko ntacyo yigeze amaza umupira yari afite.
Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho yongeye gukora impinduka zari zigamije kwishyura igitego cya kabiri yari yatsinzwe, yinjiza mu kibuga Abdul Rahman Rukundo wasimbuye Adama Bagayogo, mu gihe Aimable Nsabimana yasimbuye Elie Ganijuru.
Dimbumba wakomeje kugaragaza ko atari ameze ku ruhande rwa Mukura VS&L, yasimbuwe na Aimable Ntarindwa ku munota wa 85 w’umukino.
Nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yari irangiye, umusifuzi wa kane yemeje ko hagomba gukinwa iminota 7 y’inyogera, ibyazamuye amarangamutima y’abafana ba Mukura VS&L batangira kwijujuta.
Gusa, iyi minota ntacyo yatanze, kuko umukino warinze urangira bikira ibitego 2-1.
N’ubwo yatsinzwe uyu mukino, ntabwo byabujije Rayon Sports gusoza imikino 15 ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere y’amanota 36 kuri 45 yashobokaga.
Uyu mukino wari witabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, Umuyobozi wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, Umuyobozi ucyuye igihe wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel na Muvunyi Paul, umuyobozi w’icyubahiro wa Rayon Sports.
Amafoto