Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2023, Umunyarwandakazi Mukansanga Salima, yahagurutse ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yerekeza muri New Zealand gusifura imikino ya nyuma y’gikombe cy’Isi cy’abagore.
Iyi mikino agiye gusifura, uretse New Zealand, izakinirwa no muri Australia guhera tariki ya 20 Nyakanga kugeza ku ya 20 Kanama 2023.
Uyu Munyarwandakazi ni umwe mu basifuzi bane (4) bazaba bahagarariye Umugabane w’Afurika muri iyi mikino nk’abasifuzi.
Ku myaka 34 y’amavuko, ni umwe mu basifuzi bahanzwe amaso muri iyi mikino, abikesha ubunararibonye afite burimo kuba yarasifuye imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abagabo cyabereye mu gihugu cya Kameroni mu mwaka ushize.
Uretse kuba ariwe musifuzi w’Umugore umaze gusifura igikombe cy’Afurika cy’abagabo, Mukansanga kandi yasifuye mu yandi marushanwa akomeye arimo; Igikombe cy’Isi (FIFA Worls Cup), Igikombe cy’Isi cy’abagore, Igikombe cy’Afurika, Igikombe cy’Afurika cy’abagore ndetse n’Irushanwa cya CAF Champions League mu kiciro cy’abagore.
Ubushongore n’ubukaka afite, CAF yabuteye imboni imugira umugore/Kobwa rukumbi, umaze gusifura Igikombe cy’Afurika mu kiciro cy’abagabo kugeza ubu.
Iki gikombe cy’Afurika yasifuyemo ni icyabereye mu gihugu cya Kameroni umwaka ushize, Igikombe cyegukanywe n’Ikipe y’Igihugu ya Senegal.
Iyi mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi igiye kubera muri Australia na New Zealand, izaba igiye gukinwa ku nshuro ya 9, ikaba izahuriza hamwe amakipe y’Ibihugu 32.
Ikipe y’Igihugu ya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), ihanzwe amaso n’abatari bake, kuko izaba irwana ku gikombe yegukanye mu 2019 itsinze Ubuholandi ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma, mu mikino yari yakiriwe n’Ubufaransa.