Muhima: Akarere ka Nyarugenge kinjiye mu kibazo cy’Umushoramari wafungiye abaturage Inzira

0Shares

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwijeje abaturage bafite ibibanza n’ibikorwa by’ubucuruzi mu Mudugudu w’Intiganda, mu Murenge wa Muhima, ko ikibazo bafitanye n’umushoramari urimo kuhakorera ibikorwa by’ubwubatsi kirimo gushakirwa ibisubizo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yagiranye inama n’aba baturage baherutse kugaragaza iki kibazo cy’uko barimo gusenyerwa biturutse ku mushoramari.

Ni ikibazo aba baturage bagaragaje ko umushoramari yazanye imodoka zagenewe ibikorwa by’ubwubatsi zigasiza ikibanza, ndetse zigaca n’umuhanda inyubako zabo zigasigara mu manegeka.

Aba baturage bavuga ko bafite impungenge ko muri iki gihe cy’imvura inzu zabo zishobora gusenyuka, izindi zigashorwaho itaka rirunze.

Ngabonziza Emmy yasobanuye ko iki kibazo cyafatiwe imyanzuro ku buryo abaturage bafite ibikorwa muri iki gice batazabangamirwa n’ibi bikorwa by’ubwubatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *