Muhanga: Hagiye gutahwa Imihanda mishya ireshya na Kilometero 12

0Shares

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, bwatangaje ko Imihanda ya Kaburimbo ireshya na kilometero 12, yubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi, ishobora kuba yuzuye bitarenze Gicurasi 2023, kuko icyiciro cyayo cya nyuma kireshya na kilometero esheshatu, kigeze kuri 75% gikorwa.

Ni imihanda inyura mu bice bitandukanye by’umujyi wa Muhanga, ku buryo yahinduye ubuzima bw’abayikoresha haba abo inyura ku nzu cyangwa abanyamaguru, kuko hasigare hari amatara ku mihanda, cyangwa abashaka kwihuta banga kunyura mu muvundo w’ibinyabiziga.

Ubu mu Murenge wa Shyogwe na Nyamabuye, imirimo yo kubaka imihanda ya kaburimbo irarimbanyije, ahenda kuzura ireshya na kilometero esheshatu yo mu bwoko bwa ‘Becouche’, ni ukuvuga ko nyuma yo gutangira gushyiraho kaburimbo ya mbere, bongeraho n’iya kabiri zigasa n’izigerekerana, bitandukanye no gushyiramo kaburimbo batekana n’utubuyenge.

Abatuye mu Mujyi wa Muhanga muri rusange, ariko cyane cyane abatuye ahari kubakwamo iyi mihanda ya kaburimbo, bishimira ibi bikorwa by’iterambere bikomeje kubegerezwa, ndetse bagashima n’igenamigambi ry’Akarere rirajwe ishinga no kwimakaza ibikorwa remezo.

Abaturiye imihanda bavuga ko yongreye agaciro inyubako zabo
Abaturiye imihanda bavuga ko yongreye agaciro inyubako zabo
Umuturage utuye mu Ruvumera ahamaze gutangira kuvugurwa kubera kaburimbo, avuga ko inzu ye yongerewe agaciro, kandi umutekano we n’abaturanyi umeze neza kubera amatara yo ku mihanda.

Agira ati:“Ubu nta kugenda unyeranyereza mu cyondo, utaha ku mudendezo ahantu habona nta kwikanga abajura. Imbangukiragutabara urwaye ikugeraho utiriwe unyeranyereza iyo imvura yaguye, ikaba yakugereza umwana kwa muganga, urumva ko tumeze neza”.

Ingengo y’imari ikabakaba Miliyari esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, nizo zizakoreshwa mu gusoza icyiciro cya nyuma cy’iyi mihanda, kireshya na kilometero hafi zirindwi, cyatangiye ku wa 25 Gicurasi 2022, kigomba kurangirana na Gicurasi 2023.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko ibikorwa byo kubaka imihanda ya Kaburimbo mu Mujyi, bizakomeza kuko abamaze gukoresha neza amafaranga ya Banki y’Isi, bemerewe gusaba andi, hakaba n’indi mishinga igiye kwigwa ngo iyo mihanda ikorwe, kuko hari ibice byinshi bigifite imihanda itameze neza.

Iyi mihanda ikaba irimo kubakwa binyuze mu mushinga wa Rwanda Urban Development Project /RUDP Phase II, ugamije guteza imbere ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’Imijyi iwunganira, harimo n’uw’Akarere ka Muhanga.

Umushinga wo kubaka imihanda ya Kaburimbo mu Mujyi wa Muhanga, ireba n’indi mijyi muri gahunda ya Banki y’Isi yo kuvugurura utujagari, hatabaye gusenyera cyangwa kwimura abaturage, kugira ngo abishoboye n’abatifite bose bagerweho n’ibyiza byo gutura mu mijyi, kandi ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.

Impungenge zikunze kugaragara mu bice by’utujagari, zatumye uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa, harimo kugezwaho amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, ibikorwa by’ubutabazi, bisa nk’ibidashoboka mu batuye mu tujagari, kubera ko nk’imodoka zishinzwe kuzimya umuriro, iziutwara imyanda, izitwara abarwayi, zitabasha kubafasha kubera imihanda iba itagera aho batuye.

Imihanda ishyirwaho amatara abagenda bakumva batekanye

Mu rwego rwo kwirinda ko Utujagari twongera kuba twinshi mu Mujyi, ubu Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bw’imiturire nibura bwemerera ushaka kubaka mu Mujyi kuba yegereye umuhanda, wo haruguru cyangwa hepfo, ari nabyo biherwaho ahabwa icya ngobwa cyo kubaka.

Kaburimbo ikozwe mu buryo bwa becouche niyo yashyizwemo mu bice byinshi kubera ubushobozi buhari

 

Mu bice by’Umujyi wa Muhanga, imihanda irimo kugera ku musozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *