Muhanda: Bijejwe ko Imihanda y’Umujyi itazongera gusondekwa

Abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga bashimye ubuyobozi bwumviye ubusabe bwabo bigatuma amakosa yari yakozwe mu kubaka imihanda ya kaburimbo akosorwa, ndetse bakizezwa ko amakosa yabaye bayakuyemo umukoro wo gukurikiraa ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko yo kubaka ibikorwaremezo.

Imihanda ireshya n’ibilometero bitandatu na metero 94 ni yo iheruka kubakwa mu Mujyi wa Muhanga mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.

Ni umushinga winubiwe n’abaturage ugitangira bitewe n’uko hari abo wari washyize mu manegeka bamwe bakabura uko bagera mu ngo zabo.

Abagaragaje ikibazo cyo kubangamirwa ni abatuye mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe aho bamwe bagaragaje ko nta buryo bunoze basigiwe bwo kugera mu ngo zabo nk’uko Bazubagira Primitive na Semanza André babihamirije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Mu mpera z’imirimo yo kubaka uyu muhanda abaturage bakomeje kwinubira uburyo wakozwe cyane ko hari ibice byarimo ibinogo kandi ari umuhanda mushya waciwemo imirongo, ucaniwe bigaragara ko wari wararangiye.

Kuri ubu abakoresha iyi mihanda inyura mu Mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye bishimye ko amakosa yakozwe yose yamaze gukosorwa.

Abandi baturage bavuga ko umuhanda utunganye ubasha kongera amafaranga kuva ku bawukoresha ibinyabiziga kugeza ku igare nk’uko Hakizimana Emmanuel utwara igare mu Mujyi wa Muhanga yabivuze.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko iyi mihanda irangiye iteganyijwe kuzakirwa burundu muri Gashyantare 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yatangaje ko uyu mushinga wasize ingamba nshya mu gukurikiranira hafi imikorere yaba rwiyemezamirimo batsindira amasoko yo kubaka ibikorwaremezo, bikarinda kuba babisondeka ari nabyo bitubya umusaruro uba utegerejwe kuri iyi mishinga.

Imihanda mishya ya kaburimbo yagenwe kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari mu 2024-2025, igiye kubakwa i Gahogo ireshya n’ibilometero 2.97, iri mu mushinga ukomatanyije, Leta ihuriyeho na Banki y’Isi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko mu bindi bikorwa biri muri uyu mushinga uzatwara asaga miliyari 5 Frw harimo kubaka Isoko rya Nyabisindu n’irya ½, ubuhumekero bw’umujyi buzajya mu kibanza cyahoze ari icya RSSB n’ibindi bikorwaremezo byo guteza imbere imikino n’imyidagaduro bizashyirwa ahitwa Centre Culturel mu Mujyi wa Muhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *