Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ utoza Muhazi United aravugwaho ‘Match Fixing’

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Muhazi United ikomatanya Uturere twa Rwamagana na Kayonza ho mu Ntara y’i Burasirazuba bw’u Rwanda, bwatangaje ko bwatangiye gukurikirana amakuru avugwa kuri Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka ‘Miggy’, ajyanye no kuba agurisha imikino, ibizwi nka Match Fixing mu ndimi z’Amahanga.

Nyuma y’uko yari Umutoza wungirije muri Musanze FC mu mwaka w’imikino w’i 2023-24 akayifasha gusoreza ku mwanya wa gatatu, Miggy yahise abengukwa na Muhazi United, imugira Umutoza wungiriza Emmanuel Ruremesha muri uyu mwaka w’imikino w’i 2024-25.

Amakuru y’uko ari gukorwaho iri perereza, yatangiye kujya hanze kuri uyu mwa Mbere, nyuma y’uko bivuzwe ko yamaze kwemeranywa na Kiyovu Sports kuzayibera Umutoza mu mwaka utaha w’imikino [2025-26].

Mu mpera z’Icyumweru gishize, ubwo hakinwaga umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wahuje Musanze FC na Kiyovu Sports zombi ziri mu makipe ashobora kujya mu kiciro cya kabiri, bivugwa ko Miggy yasabye myugariro wa Musanze FC, Shafig Bakaki, kuba yakorohereza Kiyovu Sports gutsinda uyu mukino, bityo ikizere cyo kuguma mu kiciro cya mbere kikiyongera.

Bivugwa ko Miggy yari yasezeranyijwe Shafig Bakaki ko n’aramuka yorohereje Kiyovu Sports kwegukana uyu mukino wari mu yari kuyifasha mu rugamba rwo kuguma mu kiciro cya mbere, yari kuzamwitura kumusinyisha muri Kiyovu Sports mu mwaka utaha w’imikino [2025-26].

Mu gihe byavugwaga ko Shafig Bakaki yabyemeye, uyu mukinnyi yamaganiye aya makuru kure, avuga ko ibivugwa ko ari gusabwa na Miggy bibyuranyije n’Imyerereye ye nk’Umuyisiramu, by’umwihariko muri iki gihe cy’Igisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan.

Uyu mukino warangiye Musanze FC iwegukanye ku ntsinzi y’ibitego 3-0. Iyi ntsinzi yashyize Musanze FC ku mwanya wa 13 n’amanota 22, mu gihe Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa 15 mu makipe 16 n’amanota 18.

Muri uyu mukino kandi, Shafig Bakaki yatsinze igitego cya kabiri muri bitatu Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports.

Shafig Bakaki yongeye gushyirwa mu majwi ko yaba anyurwaho n’abagurisha imikino [Match Fixing], nyuma y’uko mu Kwezi kwa Mutarama (1) 2025 nabwo yari hagaritswe na Musanze FC, nyuma y’uko imushyize mu majwi ko yagize uruhare mu mukino wa shampiyona iyi kipe yatsinzwemo na Vision FC ibitego 3-0.

Nyuma y’uyu mukino, Musanze FC yaramuhagaritse ivuga ko yagaraaje imyitwarire itari iya kinyamwuga muri uyu mukino.

Akomoza ku mukino Musanze FC yatsinzemo Kiyovu Sports, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru The Newtimes, Umuyobozi wa Musanze FC, Placide Tuyishime, yavuze ko bari bazi umugambi wa Miggy kuko yavuganye na Shafig Bakaki kuri Telefone, ariko umugambi wabo waburijwemo.

Yagize ati:“Twari hamwe na we [Shafig Bakaki], ubwo Miggy yamuhamagaraga kuri Telefone. Ibi twari tuzi ko bishobora kuba by’umwihariko na mbere y’umukino”.

Mu gihe umuntu [Umukinnyi/Umutoza] ufatiwe bidasubirwaho mu bijyanye no gutega ku mikino [Match Fixing] ashobora guhanwa ndetse bikanamuviramo guhagarikwa mu mupira w’amaguru bya burundu, Umuyobozi wa Musanze FC, Placide Tuyishime yavuze ko ari ah’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda [Ferwafa], gukurikirana ibijyanye n’aya makuru.

Ati:“Ntacyo mfite namuvugaho [Miggy]. Icyo twakoze n’ukubwira Itangazamakuru ibyo yari agiye kudukorera. Ferwafa niyo igomba gukurikirana ibisigaye mu gihe ibishatse. Gusa, ntabwo bihesha isura nziza ruhago y’u Rwanda. Bitandukanye n’amahawe y’Umwuga”.

  • Muhazi United ihagaze he ku bivugwa ku mutoza wayo?

Umuyobozi w’iyi kipe, Longin Nkaka Mfizi, yatangarije Ikinyamakuru The Newtimes ko bamaze kumva amajwi y’Ikiganiro cyo kuri Telefone bivugwa ko Miggy yagiranye na Shafig Bakaki, kandi batangiye kuyakoraho iperereza.

Ati:“Kugeza ubu, ntacyo nabivugaho kirenze. Gusa, twamaze kumva amajwi bivugwa ko ari aya bombi [Miggy na Shafig Bakaki]. Tugiye kuyakoraho iperereza tumenye ukuri kwayo, cyane ko umwe mu bayavugwamo [Miggy] ari Umutoza wacu”.

Kugurisha imikino [Match Fixing], biri muri kiranzira z’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi [FIFA].

Aritikire [Article] ya 69 igika cya 1 ijyanye n’imyitwarire, ivuga ko uwagaragaye muri ibi bikorwa, ashobora guhanisha igihano cy’Imyaka 10 atagaragara muri ruhago, mu gihe habonetse ibimenyetso simusiga.

Uretse amategeko ya FIFA, amategeko bwite y’Igihugu, nayo ashobora gukurikirana ibi bikorwa, kuko binyuranyije n’amategeko.

Ikinyamakuru The Newtimes dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko cyagerageje kuvugisha Jean Baptiste Mugiraneza ‘Miggy’ haba kuri Telefone cyangwa se mu butumwa bwanditse gishaka kumubaza ibijyanye n’aya makuru, ariko atigeze aboneka kugira ngo agire icyo abivugaho.

Mu gihe hasigaye imikino 9 gusa shampiyona y’u Rwanda y’i 2024-25 igashyirwaho akadomo, amakipe arimo; Vision FC, Kiyovu, Marines, Musanze, Muhazi United na Bugesera FC, ahanganye no kwishakamo izizamanuka mu kiciro cya kabiri.

Amafoto

Muhazi United yatangiye gukora iperereza kuri Jean Baptiste Mugiraneza ‘Miggy’ uvugwa mu kugurisha Imikino

 

Urugamba rwo kutamanuka mu kiciro cya kabiri, rugeze aho Umwana arira nyina ntiyumve

 

No photo description available.
Muhazi United iri ku mwanya wa 12 n’amanota 23, mu gihe Shampiyona isigaje imikino 9 igashyirwaho akadomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *