Mu Karere ka Rwamagana hafunguwe uruganda rukora inshinge zikoreshwa kwa muganga (syringes), ruherereye mu Cyanya cy’Inganda mu Murenge wa Mwulire.
Uru ruganda rwitwa TKMD Rwanda Ltd rwafunguwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Mata 2025.
Uruganda rwatashywe ku mugaragaro rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni ku munsi. Izi nshinge zikoreshwa mu Rwanda, ibihugu bitandukanye bya Afurika n’ahandi.
Iyubakwa ry’uru ruganda riri mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka urwego rw’ubuvuzi bwihagije mu Gihugu ndetse no gufasha Umugabane wa Afurika guhanga udushya tujyanye n’ikoranabuhanga ry’ibikoresho bikenerwa kwa muganga.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimangiye ko uru ruganda ruzafasha mu gukomeza kugeza ubuvuzi kuri benshi kandi mu buryo bwizewe.
TKMD Rwanda Ltd ni uruganda rufite abakozi barenga biganjemo abagore kuko babarirwa ku kigero cya 80%. (RBA)
Amafoto