Ubutabera: Ntazinda Erasme yarezwe Icyaha cy’Ubushoreke n’icyo guta Urugo

Ntazinda Erasme wahoze ayobora Akarere ka Nyanza akurikiranyweho icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo.

Imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri, yaburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuri byaha akurikiranyweho.

Yatawe muri yombi taliki ya 16 Mata [4] 2025, n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha nyuma y’iminsi mike yari amaze yeguye ku mirimo ye.

Ibyaha akurikiranyweho, biteganywa n’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubushoreke, nk’uko buteganywa n’Ingingo ya 138 y’iryo tegeko, bukorwa n’umuntu ubana nk’umugabo n’umugore n’uwo batashyingiranywe, kandi umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe. Ibyo iyo abihamijwe n’urukiko, uwabikoze ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe (1) n’imyaka ibiri (2).

Na ho ku cyaha cyo guta urugo, Ingingo ya 139 y’itegeko ivuga ko umuntu wese washyingiranywe usiga urugo mu gihe kirenze amezi abiri nta mpamvu ikomeye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe, ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atatu (3) n’amezi atandatu (6). Ibihano byiyongera mu gihe umugabo yaretse umugore we azi ko atwite.

Amafoto

Ntazinda Erasme wayoboye Akarere ka Nyanza mu gihe cy’Imyaka 9, yatawe muri Yombi tariki ya 16 Mata 2025. (Ifoto/Ububiko)

 

Ntazinda Erasme yashyikirijwe Urukiko kuri uyu wa Kabiri

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *