Mu mafoto, Udushya twaranze Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yaraye yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’oi 2023 itsinze ku mukino wa nyuma ikipe y’Ingabo z’Iguhugu, APR FC igitego 1-0 mu mukino wakiniwe kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye. Iki gitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi, cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 40, mu mukino wari witabiriwe n’Ibihumbi by’abafana bari baturutse Imihanda yose bambaye Umyambaro y’amakipe yabo.

Tumwe mu dushya twaranze uyu mukino

Uruganda rwega Inzoga zisembuye n’izdasembuye ruzwi nka Skol, rukaba rutera Inkunga Rayon Sports, rwateguye igitaramo cyatangiye ku wa 2/6/2023.

Abahanzi b’Ibyamamare muri Muzika Nyarwanda basusurukije Umujyi wa Huye karahava.

Minisitiri wa Siporo yagaragaye yambaye Imyambaro irimo Amabara y’ikipe ya Rayon Sports, aboneraho no gussaba abakunzi ba ruhago by’umwihariko ayakinnye uyu munsi kuzitabira ku bwinshi umukino uzahuza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi n’iya Mozambique tariki ya 18/6/2023.

Nta mufana wishwe n’Inzara n’Inyota muri uyu mukino, kuko Uruganda rwa Skol rwari rwabukereye.

Rayon Sports yaherukaga kwegukana iki gikombe mu 2016, nabwo ikaba yari yatsinze APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0 cyatsinzwe na Ismaila Diarra.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Rayon Sports yahawe Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda, hiyongeraho ishimwe rya Miliyoni 12 yagenewe n’Umuterankunga mukuru wayo “SKOL”.

APR FC iheruka iki gikombe cy’Amahoro mu 2017, yahawe Miliyoni 5 nk’ikipe ya kabiri, Mukura yegukanye umwanya wa 3 itsinze Kiyovu igitego 1-0, ihabwa Miliyoni 3 Frw.

Kwegukana Igikombe cy’Amahoro byahesheje Rayon Sports kuzaserukira u Rwanda mu Mikino y’Afurika y’Amakipe yitwaye neza iwayo “TotalEnergies CAF Confederation Cup 2023–2024”.

Rayon Sports yaherukaga kwitabira imikino y’Afurika mu 2019 aho yaviriyemo mu ijonjora rya mbere “Round 1” gusa mu 2018, yari yageze muri ¼ cy’iri Rushanwa “TotalEnergies CAF Confederation Cup 2018”.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *