Mozambique: Perezida Nyusi yashimye akazi gakomeje gukorwa n’inzego z’Umutekano z’u Rwanda

0Shares

Tariki ya 03 Kanama 2023, Perezida Filipe Jacinto Nyusi  yasuye abasirikare n’abapolisi bari mu Karere ka Palm mu Ntara ya Cabo Delgado, boherejwe n’u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’Ibyihebe byari byarayogoje aka gace.

Muri uru ruzinduko, Bwana Nyusi yongeye gushimira u Rwanda ku musanzu ukomeye w’inzego z’umutekano mu guhashya no kwamurura ibyihebe byamaze imyaka irenga ine byarigaruriye ibice bitandukanye by’iyo ntara.

Nyusi yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda nyuma y’igihe gito u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi basimbura abari bamaze igihe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Abo basirikare boherejwe bayobowe na Maj. Gen Alexis Kagame, bagiye gusimbura abagera ku 2000 bari bamaze igihe mu bikorwa byo kurwanya Ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Umusanzu w’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri iyi Ntara, ushingiye ku mubano uzira amakemwa uri hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’ya Mozambique.

Muri ubu bufatanye, inzego z’umutekano za Mozambique zafatanyije n’iz’u Rwanda n’izoherejwe n’Umuryango wa SADC (SMIM) zarwanyije Ibyihebe byari byarigaruriye iyi Ntara.

Kugeza ubu, amahoro yaragarutse n’ubwo hakomeje ibikorwa byo gukurikirana Ibyihebe byahungiye mu bice bitandukanye.

Perezida Kagame aherutse gutangariza Itangazamakuru ko ugukemuka kw’ibibazo by’umutekano muri iyi Ntara bigeze ku kigero cya 80% ndetse n’ibibazo bigihari biri mu mu marembera.

Yanagaragaje ko abaturage bamaze gusubira mu byabo, ndetse n’abashoramari batandukanye bakaba baratangiye kureba uko basubikura ibikorwa byabo binyuranye muri iyi Ntara.

Muri uru ruzinduko kandi, Perezida Nyusi yaboneyeho gufungura ku mugaragaro Banki yitwa Millennium, ikaba ari Banki iherereye mu Mujyi wa Palm, nka kimwe mu bikorwa byo kuzahura serivisi z’imari muri ako Karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *