Mozambique: Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bateye Utwatsi ibyavuye mu Matora

0Shares

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mozambique, bamaganye inenge bavuga ko zagaragaye mu bikorwa byo kubarura amajwi y’ibyavuye mu matora yari akomatanije ay’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, bakoze ku wa Gatatu w’icyumweru gishgize.

Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi baranenga ko ngo mu biro bimwe byabaruriwemo amajwi nta ndorerezi zabo zari zihari, bakemeza ko baba baribwe amajwi.

Ku Cyumweru, komisiyo y’amatora yatangaje iby’ibanze byavuye muri ayo matora igaragaza ko umukandida Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ariwe uri imbere n’amajwi 54%, akurikiwe n’umukandida wigenga Venancio Mondlane n’amajwi 34 %.

Umukandida Ossufo Momade w’ishyaka Renamo riri ku isonga mu kutavuga rumwe n’ubutegetsi we ari ku mwanya wa 3 n’amajwi 9%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *